Zari yatunguranye avuga uburyo Igitsina cya Hamisa Mobetto kitakiri Cyiza[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 21 May 2019 Yasuwe: 8875

Umunyamideli wamamaye ku mbugankoranyambaga Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yibasiye Hamisa Mobeto wahoze ari mukeba we ubwo nawe yakundanaga na Diamond kugeza naho babayaranye umwana.

Aba bagore bombi bakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga no mubitangazamakuru bari gucocorana abapfa Diamond.

Muri iyi minsi ubwumvikane buke hagati yabo bwari busa naho bwacogoye nyuma y’uko uyu muhanzi abaretse bombi akikundira undi mukobwa w’Umunyakenya Tanasha Donna Oketch ushobora kuzamubera umugore akabasimbura bombi.

Amakimbirane hagati ya Zari na Hamisa Mobetto yabyutse ubwo imbuga za internet zimwe zakwirakwizaga amakuru avuga ko Mobetto ari mu bukene ku buryo we n’abana be bimutse mu nzu ihenze babagamo muri Tanzania, babuze amafaranga y’ubukode.

Bagaragaje inzu Mobeto yabagamo iri gushakirwa undi muntu wayikodesha.

Zari yishongoye cyane kuri Mobetto amushinja ubujiji bwo kutagira ubwenge ngo abe yarakuye ikintu kizma kare kuri Diamond ubwo bari bakiri kumwe.

Diamond yari yarakodeshereje Mobetto inzu ngo abanemo na nyina n’abana be kandi agatanga indezo itubutse.

Zari yumvise iyo nkuru mbi ivugwa kuri mukeba we ayiheraho amuseka cyane ko yataye ubwiza bwe n’igikundiro kugera ubwo ananirwa kwishyura ubukode kandi aryamana n’abagabo bakize.

Abafana b’uyu mugore nabo bunze murye bibasira Mobetto bavuga ko ibintu byiza byose bigira iherezo.

Zari ati “Igitsina cyawe ntabwo kikiri cyiza huh?!!”.

Zari yavuze ibi byose nyuma y’uko mu minsi ishize aherutse kwigamba ko kuba aryamana n’abagabo bafite amafaranga ari kimwe mu bintu byatumye aba uwo ariwe kandi ko kuba aryamana na bo byatumye agira ubushobozi bwo kubona icyo akeneye cyose.

Yavuze ko hari abagabo bamuha impano zihenze ndetse akanabasaba icyo yifuza nabo bakakimuha.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Micheal Sarpong uvugwaho gushurashura cyane yajyanye mu biruhuko n’umukobwa...

Rutahizamu wa Rayon Sports,Micheal Sarpong umaze igihe avugwaho kugirana...
16 June 2019 Yasuwe: 8557 2

Jessica umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi nyarwanda batandukanye...

Umukobwa umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi batandukanye,...
15 June 2019 Yasuwe: 6340 1

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umunyarwenya Anne Kansiime n’umusore...

Umunyarwenya ukunzwe ku mugabane w’Africa, Anne Kansiime yashimangiye ko...
15 June 2019 Yasuwe: 5434 1

Reba ubwiza n’imiterere by’abanyarwandakazi 2 bari mu bakobwa 12 bageze mu...

Umukobwa witwa Bahenda Amanda na Ines Karangwa bakomoka mu Rwanda bari mu...
15 June 2019 Yasuwe: 6193 1

Umukobwa uvugwaho kuba ihabara rya Diamond nawe yagize icyo...

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana ku mbugakoranyambaga no mu...
15 June 2019 Yasuwe: 7502 0

Umuraperikazi Cardi B yarahiye ko atazongera kwibagisha umubiri nyuma yo...

Umuraperikazi yarahiye ko atazongera gukinisha ibyo kwibagisha yiyongeresha...
14 June 2019 Yasuwe: 3570 0