skol
fortebet

Zari yise mukeba we Hamisa Mobetto indaya y’ inzererezi

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho Zari Hassan atandukaniye na Diamond Platnumz, byavuzwe cyane mu bitangazamakuru hirya no hino ko Hamisa Mobetto yaba ari we wabaye intandaro y’iryo tandukana, Zari yandagaje Hamisa Mobetto amwita indaya itagira aho ibarizwa.

Sponsored Ad

Zari yumvise yarahemukiwe cyane n’uyu Hamisa, ku buryo kugeza magingo aya iyo abomye imbarutso yatuma agira icyo avuga kuri Hamisa amwandagaza mu buryo bukomeye.

Mu minsi ishize ubwo Zari yizihizaga isabukuru y’imyaka 38 y’amavuko, mobetto yihave imbuga nkoranyambaga asakaza amakuru ko Zari yabeshye imyaka ye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, ari yo ntandaro yo gutuma Zari amwita Indaya itagira aho ibarizwa.

Zari ku rubuga rwa Snapchat yagize ati: “Urakoze Nyagasani ku isabukuru yanjye y’amavuko. Indi ndaya itagira aho ibarizwa yashyize hanze impapuro zanjye za Leta. Wa ndaya we ni muri 1980 wabyemera utabyemera. Nafunzwe umunsi wose ku mpamvu z’ubwenegihugu. Nshimishijwe no kongera gutuma udasinziraho amajoro macye bwahaha… imyaka 43 ntisa nanjye.”

Intambara hagati ya Zari na Kamisa ku mbuga nkoranyambaga imaze igihe kitari gito, ariko bisa nkaho Zari ari kuyitsinda bitewe no gushyigikirwa na Diamond Platnumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa