skol
fortebet

Zari yibasiwe bikomeye nyuma yo kongera gushyira hanze amafoto yambaye ikariso gusa agaragaza Tattoo yishyize ku kibuno[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Zari yashyize hanze amafoto ye hanze yambaye umwambaro wa Bikini maze abamukurikira bamwibutsa ko ari umubyeyi w’abana bakuru adakwiriye kwifotoza ayo mafoto ngo ayasakaze hanze.

Sponsored Ad

Umuherwekazi Zari Hassan uri mu bagore babyaranye n’umuhanzi Diamond kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umusore wahoze ari inshuti ikomeye y’umugabo we Ivan witabye Imana,ari nabyo biri gutuma akora ibikorwa bidasanzwe arimo guterwa n’uyu mukunzi we mushya.

Iyi foto Zari yashyize hanze igaragaza Tatto yashyize ku kibuno

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2019 nibwo yashyiraga hanze amafoto ubwo yari ahantu hamwe hatamenyakanye arimo koga yambaye umwambaro utavugwaho rumwe na benshi uzwi nka Bikini,maze aya mafoto ayashyira kuri instagram kuri konte ye.

Bamwe mu bamukurikira babonye aya mafoto bamwe bamushimangije bamubwira ko ari umugore w’uburanga,mu gihe abandi bamwibukije ko agomba kwiha agaciro kuko ibikorwa akora ubusanzwe bikorwa n’abakobwa bafite amaraso ashyushye kandi we akaba ari umugore umaze kugira abana bakuru.

Bamwibukije kandi ko ayo mafoto ashobora kuzamugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe ubwo azaba ageze mu zabukuru,ndetse bamusaba ko yashyira hasi ibikorwa bijyanye no kwiyereka abantu mu myambaro nkiyo bamwe bita ko iteye isoni cyane ku mugore umaze gukuza abana bane.

Izi foto zisohotse nyuma yuko Zari yibasiye umukunzi wa Diamond uzwi nka Tanasha nyuma yo kumubwira ko atazigera ahindura imico mibi yokamye umusore bakundana, aho yongeyeho ko azamutera inda nawe agahita amubenga nkuko yabikoze abandi bagore bose bakundanye.

Twakwibutsa ko Zari ari umwe mu bashabitsikazi babigize umwuga aho afite amaduka akomeye muri Uganda na Afurika y’Epfo acuruza ibijyanye n’imyambaro y’abagore ndetse n’ibindi bijyanye n’ibirungo byifashishwa n’abagore.


Ibitekerezo

  • Abagore n’Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa