skol
fortebet

Zari yihenuye bikomeye kuri Diamond

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan uhamya ko ari umugore wirwanyeho yishongoye kuri Diamond Platnumz wahoze ari umukunzi we, avuga ko ku rwego agezemo uyu muhanzi atakiri mu bo yasekera ngo abakunde.

Sponsored Ad

Zari ukunda kwiyita Boss Lady yasezeye kuri Diamond kuri Saint Valentin ya 2018, yagiye avuga ko arambiwe kubabazwa no guhora ahanganye n’abagore uyu muhanzi yakururanaga na bo. Kuri Saint Valentin ya 2019, Zari yarongeye atungura abantu abereka umukunzi mushya wamenyekanye ku izina rya ‘Danny Kals.’

Ibi yabikoze mu buryo bw’amarenga kuri SnapChat ndetse akerekana uyu musore igice cyo hasi mu maso atagaragara, ibi byatumye abamukurikira bazi gucukumbura bajagajaga amafoto ye kugeza bamuguyeho ndetse binjira no muri konti ye ya Instagram.

Ubu noneho Zari yishongoye kuri Diamond, yanditse amagambo acyurira Diamond Platnumz ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagize ati “Gukura ni igihe uwo mwatandukanye atakiri mu murongo w’abasore mwakundana.” Ntabwo yatangaje icyo anenga imiterere ye.

Diamond yakanyujijeho na Zari biratinda ndetse babyaranye abana babiri, uwa mbere bamwise Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, yakurikiwe n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote wavutse ku wa 6 Ukuboza 2016.

Aba ku ruhande rw’umugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga wari inshuti y’umusore bari gukundana ubu, barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Umutima wa Diamond muri iki gihe wigaruriwe n’ikizungerezi muri Kenya, Tanasha Donna, umukobwa ufite inkomoko ku mutaliyani. Uyu mukunzi we mushya bagombaga no gukora ubukwe kuri Saint Valentin ariko babyigizayo mu gihe kitazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa