skol
fortebet

Zari yihenuye bikomeye kuri Tanasha ku mitungo ye bwite[IFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Amafoto yihariye ya Zari ari muri Afrika Yepfo yicaye hejuru y’imodoka ya Merc yifashe neza imbere y’inzu yaguze n’amafaranga ye ni ubutumwa yahaye Tanasha Donna. Ati "Ntushobora kugira ibi byose uhereye kuri Diamond Platnumz", Zari asa naho avuga ...

Sponsored Ad

Tanasha Donna amaze iminsi mu marira nyuma yo kurekana na Papa w’umwana we, Diamond Platnumz, ari nabyo byabaye kuri Zari Hassan.

Amaze kumenya ko Tanasha yajugunye umwitero ava mu muryango wa Diamond, Zari w’abana batanu yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram maze asangiza abamukurikira amafoto ye yihariye ari muri Afurika Yepfo yicaye hejuru y’imodoka ya Merc imbere y’inzu yaguzeyo n’amafaranga ye.

Mu magambo ye, yabwiye Tanasha ko ari byiza kuba umugore wa Diamond Platnumz, ariko ko ngo ugomba kuba ufite amafaranga kugira ngo utunge umwana wawe.

Tanasha Donna, ufite imyaka 24, yari yaratangiye umwuga we kandi bimwe mubyo yatekerezaga yaumvaga ashobora kuyobora Diamond Platnumz, ariko nubwo yaburiwe, ntiyumvise avuga ko icyamamare Baba Lao azamugira umugore uko byagenda kose.

Uwahoze ari umukozi wa radiyo NRG yahise afata umuziki nk’imwe mu nkomoko nyamukuru yinjiza kandi ibi yatekerezaga ko bizoroha dore ko yari Madamu wa mbere w’ufite urufunguzo rw’inzu ya Wasafi iherereye muri Leta ya Tandale, ariko ibya nyabyo yabibonye igihe byamusabye kugurisha BMW ye kugirango akore amashusho, nibwo yahise amenya ko umukino atari uwagicuti.

Tanasha Donna ntabwo yigeze agaragara atembera muri, Toyota Prado Diamond yamuhaye nk’impano y’amavuko ku isabukuru ye .

Nyuma yaje kumurika igice cya alubumu ye yise Donnatella Launch, Diamond Platnumz yari mu gihugu (KENYA), ariko ahitamo kwigumira hamwe n’umwana muri hoteri.

Gere yasohotse mu cyumweru gishize yarebwe n’abantu Miliyoni 5 mugihe Jeje yarebwe n’abantu 3.4M bivuze ko vuba iraba igeze kure ukurikije ibitekerezo.

Tanasha ubu ari muri Kenya, ariko Zari we ati, ugomba kugira inzu yawe bwite, Imodoka yawe,hamwe n’ubucuruzi hejuru no hejuru ya Diamond Platnumz kandi ntuzabimutegerezeho ko we azabiguha, mbibutsa ko inzu nayo(n impano y’amavuko) nubundi Diamond yari yakuye muri Zari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa