skol
fortebet

Zari muri ibi bihe bya Coronavirus yihenuye ku bakobwa biyita Abamikazi ’Slay Queen’

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umunya Uganda Zari Hassan kuri ubu wibera muri Afurika y’Epfo, ari guseka cyane abigira abamikazi (Slay Queens) bari bakunze kwifotoreza mu ma hoteli meza kandi ahenze, kuri ubu yafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 bakaba batakibona aho bifotoreza amafoto yo gushyirahanze babeshya.

Sponsored Ad

Nyina w’abana batanu yagabye igitero ku bigira bamikazi bahora bamushinja ko yahinduye imibereho ye nyamara ntibashobore no kwifotoreza mu ngo zabo muri iki gihe cya Guma mu Rugo (Quarantine), ati:

Hoteli yanjye irafunguye [inzu ye], dukumbuye abigira abamikazi. Ntibakwifotoreza mu ngo zabo. Bareke ubuzima bwa Zari. Imana ibahe umugisha. Njyewe namaze kuwuhabwa.

Zari yagiye yerekana impande zose z’inzu ye mu mafoto n’amashusho menshi yagiye acisha ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe Afurika y’Epfo yose ifunze kugira ngo ifashe gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ibi Madamu Hassan akaba abikora mu gushaka gucubya abamugendagaho mu minsi yashize, bamwe bamunegura abandi bashaka kumutegeka uko agomba kubaho ubuzima bwe n’uko agomba gukoresha amafaranga ye.

Ibitekerezo

  • ZARI nareke kwishongora.Kuvuga ngo "I am already blessed",age amenya aho yakuye ubukire.Gutungwa n’abagabo benshi kandi mutashakanye mu mategeko,si ikintu cyo kwishimira.Kubera ko nabyo ari ubusambanyi.Kandi n’ubu aracyajya mu bagabo.Muribuka wa musore aherutse kugurira imodoka,amwita ngo ni "umukunzi we mushya".Gusa age yibuka ko ejo azasaza,ntihagire umugabo wongera kumureba.Ikiza nuko yareka gukomeza kwiyandarika,agashaka Imana yamuremye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Yavugishije ukuri ariko Kandi koko mujye mureka umuntu Abe Mu buzima bwe guhunduka ku muntu si abandi bantu ba igira o uruhare ni Imana yonyine nawe. Niba yarahawe umugisha se abizire, zari nu mugore uzi gukora ntabwo aruburaya ahubwo yigurira urukundo akagwa ku nyatsi zabasore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa