skol
fortebet

Zari yise Diamond Ipantalo ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ubutumwa butangaje bwa Zari Hassan wifurije isabukuru nziza uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz akamwita ipantaro.

Sponsored Ad

Zari uba muri Afurika y’Epfo we n’abana be 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz,akomeje kwibasira uyu muhanzi batandukanye nabi aho yamwise ipantaro igenda.

Mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyamba bwagiraga buti “Happy birthday mwanaume suruali”.

Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Isabukuru nziza mugabo w’ipantaro.”

Iki cyamamare ku mbuga nkorambaga Zari,cyohereje ubu butumwa ku munsi w’ejp taliki 02 Ukwakira 2019,ubwo uyu muhanzi yari yagize isabukuru ndetse yibarutse umwana we yabyaranye na Tanasha bakundana.

Mu minsi ishize Zari aherutse gushinja Diamond ko yatereranye abana be ndetse avuga ko atajya amuha icyo kubarera.

Nubwo ubu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga,bamwe bavuze ko ntawahamya ko ari Zari wabwanditse.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa