skol
fortebet

Zari yitabajwe mu marushanwa yo gutora Nyampinga wa Uganda ’Miss Uganda 2018’[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Zarinah Hassan ukunze kwiyita Zari The Boss Lady yashyizwe mubagize akanama nkemurampaka mu marushanwa y’ubwiza yo gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ubwenge mugihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Zari wamenyekanye cyane murukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania bakaba bafitanye n’abana babibiri babyaranye, umukobwa n’umuhungu,uyu mugore yitabajwe mu marushanwa yo gushakisha Nyampinga w’iigihugu cya Uganda.

Mu makuru ikinyamakuru Ibyamamare.com, gikura kubari gutegura irushanwa rya Miss Uganda, Zari yatoranyijwe nk’umwe mubazaba bahagarariye akanama nkemura mpaka muri aya marushanwa ndetse by’umwihariko, uyu mugore akaba ariwe uzaba umujyanama wa Nyampinga uzatorwa muri Miss Uganda 2018.

Zari yishimiye cyane ko yatoranyijwe mubazaba bagize aka kanama nkemurampaka muri Miss Uganda, abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Mu mugore harimo imbaraga zo kurema , kwita ku bintu no guhindura , ntewe ishema no kuba umunjyama ndetse no kuba umwe mubagize akanama nkemurampaka ka Miss Uganda 2018.”

Irushanwa rya Miss Uganda ryari rimaze imyaka igera kuri ibiri ritaba, kuri ubu rikaba ryongeye gusubukurwa ndetse abaritegura barikuzenguruka igihugu bashakisha abakobwa bahatana muri aya marushanwa.

Abateguye Miss Uganda 2018, bavugako imyaka 2 ishize ritaba hari byinshi byahindutse yaba mu mitegurire ndetse n’uburyo aba bakobwa batoranywaga.

Gutora Miss wa Uganda biteganyijwe taliki 10 Kamena 2018 muri Kampala Serena Hotels iherereye mu mujyi wa Kampala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa