skol
fortebet

Zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zategerejwe zikaburirwa irengero

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zategerejwe zikaburirwa irengero harimo iya The Ben na Though Gang ,Meddy na Sauti sol , Mani Martin ft Sauti Sol, Buravan ft Sauti Sol , Charly na Nina ft Orezi ndetse n’izindi.

Sponsored Ad

Buri muhanzi wese yifuza gukorana indirimbo na mugenzi we watanze kumenyekana mu rwego rwo kumufasha gutera indi ntambwe. Gusa bikunze kugaragara ko izi ndirimbo zigorana cyane, ku buryo hari n’izo birangira zidasohotse.

Twasubije amaso inyuma mu mya ibiri ishize, twegeranya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye zagiye zivugwa ko zigiye gusohoka, ariko kugeza n’ubu abantu bakaba bagitegereje.

1. Ben ft Though Gang

Iyi ndirimbo y’itsinda rigizwe n’abaraperi rya Tough bafatanyije na The Ben, akaba n’umuvandimwe wa Green P umwe muri aba basore, yakozwe mu Ukwakira 2017 ndetse yanafatiwe amashusho. Ni indirimbo yategerejwe n’abantu benshi bakundaga Tough Gang dore ko hari hashize igihe gito bongeye kwihuza hakiyongeraho n’abasanzwe bafana The Ben.

Kuri ubu umwaka urirenze iyi ndirimbo ibitse mu mashini, ba nyirayo Though Gang basa n’abadahari dore ko Jay Polly afungiye i Mageragere, Fireman akaba ari kugororerwa Iwawa, Green P nawe bivugwa yabaye Imbata y’Ibiyobyabwenge. Bull Dogg usigaye yigeze kubwira Eachamps ko bategereje kumvikana na The Ben igihe igomba gusohokera.

2. Mani Martin ft Sauti Sol

Iyi ndirimbo yitwa ‘Mapenzi’ yatangiye gukorwa mu buryo bw’amajwi muri Gicurasi 2017 muri Kenya. Gufata amashusho yayo bigomba gusohokana byabanje kuzamo imbogamizi bitewe n’imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka ushize. Ubwo Sauti Sol bazaga i Kigali mu gitaramo cyo gusoza umwaka basubiye iwabo banafashe amashusho y’iyi ndirimbo, gusa kugeza n’ubu iracyategerejwe.

3. Buravan ft Sauti Sol

Indirimbo ya Buravan na Sauti Sol imaze amezi 10 ikozwe. Amajwi yatunganyirijwe mu Rwanda na Bob Pro usanzwe akorera uyu musore. Buravan yigeze gutangariza Eachamps ko iyi ndirimbo igomba gusohokana n’amashusho, gusa kuri ubu ntarafatwa.

4. Meddy Ft Sauti Sol

Iby’iyi ndirimbo byatangiye kuvugwa muri 2016 ndetse aba bahanzi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, banoza umugambi, banatangaza ko n’indirimbo batangiye kuyikora. Kuva ubwo kugeza iki gihe nta yandi makuru yongeye gutangazwa yerekeye iyi ndirimbo uretse ibyavugwaga ko hari ‘ibikiri kurebwaho.’

4. Meddy na Christopher

Christopher na Meddy bemeje ko bafitanye indirimbo mu mwaka wa 2016. Ni amakuru yakiriwe neza n’abakunzi ba muziki mu Rwanda, bari bafite amatsiko yo kumva aba basore bafite amajwi yahogoje benshi yahuriye mu ndirimbo imwe.

Ubwo Meddy yazaga mu Rwanda mu mwaka ushize yavuze ko iyi ndirimbo yatinze kurangira kuko guhuza umwanya byagoranye. Mu Ugushyingo 2017, Gedeon ukurikirana ibikorwa bya Christopher yabwiye Eachamps ko iyi indirimbo yabanje gukorwa na Lick Lick, ikazanwa i Kigali muri Monster Records, nyuma igasubizwa Lick Lick ngo abe ari we uyirangiza. Kugeza ubu nta kindi kimenyetso kiragaragaza ko izasohoka.

5. Charly na Nina ft Orezi

Muri Gicurasi 2017, Charly na Nina berekeje muri Nigeria mu rugendo rwa muzika ndetse banagira amahirwe bakorana indirimbo na Esegine Allen uzwi nka Orezi, umwe mu bahanzi baho bakomeye. Amajwi yayo yatunganyijwe na Pastor P n’undi wo muri Nigeria.

Umwaka n’imisago urirenze iyi ndirimbo itarajya hanze. Ba nyirayo batanga impamvu z’uko itasohoka idafite amashusho, kuko batigeze babona umwana uhagijewo gusubira muri Nigeria ngo bayafate.

6. Jay Polly ft Davido

Muri Werurwe 2018 nibwo umuhanzi Davido yataramiye i Kigali mu ruhererekane rw’ibitaramo bye yise ‘30 Billion Tour’. Yongeye guhura Jay Polly baherukanaga muri 2014 ubwo hizihizwaga 20 u Rwanda rwibohoye. Yari agifite urwibutso rw’uyu musore wari ukunzwe mu buryo bw’ikirenga.

Nyuma y’icyo gitaramo yamwemereye ko bakorana indirimbo, gusa birangira idakozwe. Jay Polly yakomeje kugira icyizere ko iyi ndirimbo yitwa ‘I Beg’, izakorwa, ndetse atangaza ko azajya muri Nigeria ariko ntibyaba, kugeza aho akatiwe igifungo cy’amezi atanu ari kurangiriza muri gereza ya Mageragere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa