skol
fortebet

Zizou Alpacino arashinjwa na bimwe mu byamamare nyarwanda kugarura ingeso yo gushishura

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bahanzi nyarwanda barashinja Zizou Alpacino kuzana ingeso yo gushishura nyum yuko indirimbo zitandukanye ziswe ko zashishuwe zakorewe muri studio ahagarariye ya Monster Record.

Sponsored Ad

Zizou Alpacino ni umwe mu basore bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda aho yahurizaga hamwe abahanzi nyarwanda bagakora indirimbo zagiye zikunzwa na benshi zirimo Bagupfusha ubusa ndetse n’izindi .

Kuri ubu nyuma yuko hafunguwe Studio yiswe Monster Record kuri ubu abereye umuyobozi arashinjwa ibikorwa byo gushishura indirimbo z’abandi aho yatangiye gushyirwa mu majwi igihe yari agikora indirimbo yahurizagamo abahanzi benshi uyu akaba yarashinjwe iki gihe gushishura mu ndirimbo yakoze icyo gihe yise Fata Fata, usibye iyi hari n’izindi byagiye bivugwa ko Zizou yagize uruhare mu kuzishishura.

Ibi byafashe indi ntera muri iyi minsi nyuma y’aho muri studio abereye umuyobozi hasohotse zimwe mu ndirimbo tutifuje gutangaza amazina yazo muri iyi nkuru zishinjwa kuba zishishuye, aha bamwe bakurikiranira hafi muzika nyarwanda batangira kotsa igitutu uyu muyobozi wa Monster Record studio zasohokeyemo zimwe mu ndirimbo zivugwaho gushishura bamusaba kureka ingeso yo gushishura ifatwa nk’iyazonze umuziki w’abanyarwanda.

Iras Jallas umunyamakuru w’imyidagaduro kuri radiyo ya Isango Star yagize ati "Zizou wadufasha ibishishwa ukabishyira mu ngarane."

Umunyamakuru Rutaganda Joel ukorera City Radio uyu we akaba yagize ati "Ese ikibazo ni Zizou cyangwa ni abahanzi bamugana kandi bazi ko nta idea ’igitekerezo’ nshya abaha uretse kubaha beats (injyana) z’abandi."

Producer Trackslayer ukorera muri Touch Record ati" Uziko Zizou yagaruye ya mico!!!"

Tizzo umuhanzi wo muri Active yagize ati "Zizou na studio ye Monster ntabwo bazabona ijuru..."

BIMWE MU BITEKEREZO BYAVUZWE:



Ibitekerezo

  • Abo nibyo byamamare naringizengo ni Prezida. Kagame cyangwa Mushikiwabo cyangwa Makuza. Babivuze uratuzanira izo mvunja ngo ibyamamare batagira na moto yo kugendaho asyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa