addresiya
Kigali
startimes

Aaron Ramsey yasezeweho nk’intwari n’ikipe ya Arsenal ashyikirizwa n’igihembo nk’urwibutso rw’ibyo yayikoreye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 May 2019 Yasuwe: 3121

Aaron Ramsey yaraye asezeweho n’ikipe ya Arsenal, ashyikirizwa igihembo nk’urwibutso rw’ibyo yayikoreye mu gihe yari amaze akinira iyi kipe y’i Londres. Yasezeweho ari kumwe n’umuzamu Petr Cech.



Kuri iki cyumweru ni bwo Ramsey ukomoka muri Wales yasezeweho na Arsenal, nyuma y’imyaka 11 yari ayimazemo.

Kuba uyu musore yari yaravunikiye mu mukino wa 1/4 cya UEFA Europa League,Arsenal yahuriyemo na Napoli, byatumye atabasha kongera gukinira ikipe ye ngo bamusezereho ku mukino wa nyuma Arsenal yakiriye mu rugo. Byabaye ngombwa ko Arsenal itegura kumusezeraho ku mukino yaraye inganyijemo na Brighton igitego 1-1 .

Ibirori byo kumusezeraho byabaye nyuma y’uyu mukino, aho yakomewe amashyi n’imbaga y’abafana ba Arsenal bari muri stade ya Emirates.

Umwe mu bayobozi ba Arsenal, Sir Chips Keswick, yamushyikirije igihembo nk’urwibutso bw’ibyo yakoreye ikipe mu gihe cy’imyaka 11 yari amaze ayikinira.

Aaron Ramsey wari ufite amarira ku maso ye, yajyanye n’umuzamu Petr Cech wageragezaga kumuhoza.

Abakunzi be bazongera kumubona mu mwaka utaha akinira ikipe ya Juventus yamaze gusinyamo amasezerano y’imyaka itanu.

Mu kiganiro na Sky Sports, Aaron Ramsey yavuze ko atabona uko asobanura ibyiza yaboneye muri Arsenal

Ati” imyaka 11 y’ubuzima bwanjye hari byinshi byayibayemo. Iyo nsubije amaso inyuma, sinshobora gusobanura n’ijwi ryanjye icyo isobanuye kuri njye. Ni ngombwa ko nshima Imana ku bw’amahirwe yo gukinira iyi kipe idasanzwe nkanamarana na yo imyaka myinshi.”

“Naje hano ndi umwana w’imyaka 17. Magingo aya ndi umugabo uhamye kandi nabonye umuryango. Hari byinshi byambayeho, muri rusange nishimiye cyane amahirwe nahawe. Mu by’ukuri nejejwe cyane n’aho ngiye kwerekeza, gusa uyu munsi ikindaje ishinga ni aho nakuriye, ari ho hano.”

Aaron Ramsey atandukanye na Arsenal nyuma yo kuyikinira imikino 369, akayitsindira ibitego 64.

Uretse Ramsey na Cech, rutahizamu Danny Welbeck na we agomba gutandukana na Arsenal muri iyi mpeshyi agashaka ahandi yerekeza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma...

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu...
31 May 2020 Yasuwe: 5147 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 May 2020 Yasuwe: 6748 4

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura Javier Martinez wahoze ayitoza...

Umutoza Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexico biravugwa ko yareze...
30 May 2020 Yasuwe: 4047 0

RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemerewe guhagararira Rayon Sports mu...

Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda [RGB] rwatangaje ko umuyobozi wa Rayon...
30 May 2020 Yasuwe: 2264 2

Real Madrid yongeye gutorwa nk’ikipe ihenze kurusha izindi ku isi mu mupira...

Nkuko byatangajwe na raporo ya European Elite 2020,ikipe ya Real Madrid...
29 May 2020 Yasuwe: 1941 0

Rutanga yavuze impamvu nyamukuru yatumye ava muri Rayon Sports anayisengera...

Uwari kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahishuye ko impamvu yatumye...
29 May 2020 Yasuwe: 3421 4