skol
fortebet

Abafana ba FC Barcelona bateye Antoine Griezmann bamutegeka gukorera Messi ikintu kidasanzwe

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

Abafana ba FC Barcelona bari bariye karungu batatse imodoka ya Antoine Griezmann bamutegeka kubaha mugenzi we bakinana akaba na kapiteni we Lionel Messi.

Sponsored Ad

Rutahizamu Antoine Griezmann yananiwe kwitwara neza muri FC Barcelona nyuma yo kuyerekezamo mu mwaka ushize aguzwe akayabo ka miliyoni 108 z’amapawundi.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amakuru ko uyu mukinnyi utaramara igihe muri FC Barcelona afitanye umubano mubi na Lionel Messi,umunyabigwi w’ikipe.

Uyu rutahizamu yigeze nawe gutangaza ko bigoye ko yagirana umubano wihariye na Messi kuko ngo batavugana cyane.

Mu cyumweru gishize nyirarume wa Antoine Griezmann yavuze ko imyitozo ya FC Barcelona ikoreshwa ku neza ye ndetse igamije iterambere rye gusa.

Icyakora muri iki cyumweru Messi yavuze ko arambiwe kwitirirwa ibintu byose byo muri FC Barcelona by’umwihariko ibibi biyibamo.

Mu ijoro ryo kuwa Kane,abafana benshi buzuye ku modoka ya Antoine Griezmann ubwo yari avuye mu myotozo y’ikipe bamusaba ko yakubaha kizigenza wabo Lionel Messi.

Umwe mu bantu yanditse kuri Twitter ati “Lionel Messi n’umukinnyi w’ibihe byose ariko Antoine Griezmann arashinjwa kutamwubaha nubwo atajya afungura umunwa we.”

Undi yagize ati “Ibaze uramutse nta kintu gishimishije wakora.”Undi ati “Indyarya.”

Antoine Griezmann ari kwitegura guhangana n’ikipe ya Atletico Madrid yahozemo nubwo amaze gutsinda ibitego 2 gusa mu mikino 7 ya La Liga.

Eric Olhats,wahoze ashinzwe gushakira amakipe Antoine Griezmann aherutse gutangaza ko Lionel Messi yagize uruhare runini mu kwangiza impano y’uyu wahoze ari umukiriya we.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’aho Antoine Griezmann agereye muri Barcelona avuye muri Atletico Madrid kuri miliyoni 107 z’amapawudi mu mwaka ushize,yagowe bikomeye na Lionel Messi.

Bwana Eric Olhats yashinje Lionel Messi kuba umunyagitugu ndetse no kugira iterabwoba mu ikipe ya FC Barcelona cyane ko ngo ariwe ugenga ibikorwa byose by’iyi kipe.

Ati “Antoine yagiye mu ikipe iri mu bibazo aho Messi ayobora buri kimwe.Ku ruhande rumwe aba ari umwami w’abami urundi akaba umutegetsi ukomeye ntabwo yigeze areba ijisho ryiza Antoine akimara kuhagera.

Nkunda kumva Antoine avuga ko nta kibazo afitanye na Messi ariko ntabwo aribyo.Ni umwe mu bagira iterabwoba waba uri ku ruhande rwe cyangwa mutari kumwe.

Ku ruhande rwanjye,Messi yavuze ko ashaka kugenda kugira ngo arebe uruhare afite mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abakinnyi binjiye n’abagenda ariko ntabwo yagiye.Messi n’igitangaza.

N’umukinnyi mwiza mu kibuga ariko inyuma yacyo ni mubi. Barcelona iri mu bibazo.Muri iriya kipe harimo kanseri yayigizeho ingaruka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa