skol
fortebet

Abafana ba Manchester United bongeye gukora ikintu kigaragaza ko batacyifuza Pogba [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Manchester United bongeye kugaragaza ko nta rukundo bagifitiye umukinnyi wabo Pogba kuko mu gitondo bazindukiye ku cyapa cyo ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe yabo bandika ku cyapa gihari ngo “Pogba Out”.

Sponsored Ad

Aba bafana bazindukiye ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington,barangije bajya ku cyapa kibuza abakinnyi guhagarika imodoka zabo hanze ngo basinyire abafana kubera impamvu z’umutekano,bandikaho n’nyuguti z’umutuku ngo Pogba out bisobanura ngo “Pogba hanze”.

Pogba washatse gusohoka mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi ntibimukundire,ni umwe mu bakinnyi banzwe n’abafana batandukanye.

Pogba yitwaye neza mu myiteguro ya shampiyona ndetse no mu mikino 3 ya premier League ishize ntako atagize nubwo yahushije penlaiti kuri Wolves bikababaza benshi.

Ntabwo Manchester United yiteguye kurekura Pogba nubwo aba bafana bayo batakimukunda bitewe ahanini nuko yavuze ko inzozi ze ari ugukinira Real Madrid.

Iyi nyandiko yo ku cyapa isaba Pogba kugenda,ije ikurikira ukuntu bamwe mu bafana ba United bamututse ku ruhu nyuma y’uyu mukino wa Wolves.




Pogba yaramukiye ku cyapa kimusaba kugenda ubwo yaraje mu myitozo mu gitondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa