skol
fortebet

Abafana ba Manchester United bongeye gukorera igikorwa kigayitse umukinnyi wabo

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

Hamaze iminsi inkundura yo gushaka abatutse ku ruhu Paul Pogba nyuma yo guhusha Penaliti kuwa Mbere w’iki cyumweru,na mugenzi we Marcus Rashford yibasiwe n’abafana ba Manchester United nyuma yo guhusha penaliti mu mukino baraye batsinzwemo na na Crystal Palace ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Abafana ba Manchester United bananiwe kwihangana nyuma y’aho ikipe yabo ihushije penaliti ya kabiri mu cyumweru kimwe cyane ko Marcus Rashford yaraye ateye penaliti ayikubita igiti cy’izamu ivamo.

Marcus Rashford w’imyaka 21 niwe wari wahawe uburenganzira bwo kuzajya atera penaliti za Manchester United nyuma y’aho Pogba yarase iyo kuri Wolves gusa nawe ntiyabashije kwinjiza iyo yahawe mu mukino wa Crystal Palace kuri uyu wa Gatandatu.

Abafana ba Manchester United barakaye nyuma y’iyi penaliti ya kabiri Rashford yahushije, niko kujya kuri Twitter batangira kumutuka ku ruhu.

Umutoza wa Manchester United,yavuze ko ibihe bibi byo guhusha penaliti bibaho ariko abafana bagomba guhagarika kwibasira abakinnyi.

Yagize ati “Bigomba guhagarara.Mbuze amagambo navuga.Dukomeje kubona ibi bikorwa bibi,abantu bakomeje kwihisha mu masura mabi.

Guhusha penaliti bibaho,nanjye hari izo nahushije gusa nitugira izo twinjiza inkuru izahinduka.Nidukomeza kwitwara neza tuzabona nyinshi kandi tuzazitsinda.”

Solskjaer yavuze ko agifitiye icyizere Pogba na Rashford mu gutera penaliti ndetse bazakomeza kuzitera.

Hari amakuru avuga ko polisi n’abo muri Twitter bari gushakisha abantu bihishe inyuma y’ibi bikorwa by’irondaruhu biri kwibasira abakinnyi ba Manchester United.



Rashford yibasiwe n’abafana ba Manchester United nyuma yo guhusha penaliti

Ibitekerezo

  • njye ndabona ibi bintu by,irondaruhu kugirango bihagarare aruko na FIFA ya byinjiramo kuko buriya ikipe igiye icibws amande amakipe yakurikirana abafana bayo ashyizemo imbaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa