skol
fortebet

Abafana ba Marseille bahanganye na Polisi ubwo bashakaga gutwika ikibuga cy’imyitozo mu myigaragambyo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 31, Jan 2021

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Marseille binjiye ku kibuga cy’imyitozo cy’ikipe yabo Robert Louis-Dreyfus mbere y’umukino iyi kipe yagombaga guhuriramo na Rennes bacana imiriro ndetse barwana na polisi.

Sponsored Ad

Aba bafana batishimiye uko ikipe yabo iri kwitwara muri iyi minsi,bateguye imyigaragambyo abarenga 100 binjira kuri iki kibuga cy’imyitozo bacana ibishashi n’imiriro,polisi ije kubabuza bashaka kuyikubita byavirimo abasaga 25 gufungwa mu gihe n’uyu mukino wa Ligue 1 wahise ufungwa.

Ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita nibwo aba bafana bateraniye kuri iki kibuga cy’imyitozo bafite ibi bintu byaka umuriro ndetse amafoto n’amashusho yagiye hanze yagaragaje aba bafana bari gutera abarinzi ibi bintu.

Umutoza Andre Villas-Boas yagerageje kugarura izina rya Marseille mu makipe akomeye mu Bufaransa ariko uyu mwaka ibintu biri kuzamba cyane ko bamaze iminsi batitwara neza.

Marseille imaze imikino 4 idatsinda ndetse n’uyu mutoza wayo Andre Villas-Boas yavuze ko nta masezerano mashya yahawe.

Guhera mu gitondo cyo ku munsi w’ejo aba bafana basanzwe bazwiho imyitwarire mibi bakoze ibyapa byamagana ubuyobozi bw’ikipe ariyo mpamvu abagera kuri 150-200 bagerageje kwinjira kuri iki kibuga cy’imyitozo ku ngufu mu rwego rwo kwigaragambya.

Ibintu bitera ibishashi n’ibyaka byakoreshejewe n’aba bafana ndetse banatwitse igiti cyari hafi aho.

Ntabwo bizwi neza niba hari umukinnyi cyangwa umuyobozi w’ikipe wari kuri iki kibuga cy’imyitozo ubwo aba bafana bigaragambyaga gusa bakoze ibikorwa by’agahomamunwa.

Mu Ugushyingo umwaka ushize,Marseille yari mu makipe ahatanira shampiyona ariko mu mikino 10 ishize yatsinze 3 gusa bituma icyizere cyo guhangana na Lyon na PSG kiyoyoka.




Gutsindwa kwa Marseille kwatumye abafana bashaka gutwika ikibuga cy’imyitozo cyayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa