skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bageze kure gahunda yo kweguza Perezida Sadate mu cyumweru gitaha

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bamaze iminsi bashaka umubare w’imikono isabwa kugira ngo batumize inama y’inteko rusange yo kweguza Munyakazi Sadate cyane ko ngo aribo bamushyizeho.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko abakuriye amahuriro y’abafana ba Rayon Sports bamaze iminsi bakusanya imikono isabwa kugira ngo basabe perezida w’Ikipe Munyakazi Sadate gutumiza inteko rusange igamije kumweguza.

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,aba bafana barifuza ko mu cyumweru gitaha baba babonye umusimbura mushya wa Munyakazi Sadate umaze amezi 11 ayobora Rayon Sports ariko ikaba idatera imbere nkuko babyifuza.

Nkuko umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports,Muhawenimana Claude n’ukuriye Fan base witwa Runigababisha Mike baheruka kubitangariza Radio 10,Munyakazi Sadate yaterewe icyizere n’abafana bamutoye ariyo mpamvu bifuza ko yakwegura akajya ku rutonde rw’abayoboye ikipe.

Munyakazi Sadate amaze iminsi ahangana n’ingamba zikomeye ariko akazitsinda gusa uru rwo ruje ruturutse ku bamushyizeho.

Mu minsi ishize,bamwe mu bayoboye iyi kipe bari mu kanama ngishwanama bashinje Munyakazi Sadate kuba intandaro y’ibibazo yagize byo kunanirwa guhemba no kwishyura abakinnyi amafaranga yo kubagura bigatuma bamwe bigendera birangira bamuhagaritse we na Komite ye.

Munyakazi Sadate kandi yarwanye inkundura mu mategeko na Bwana Ngarambe Charles wemezaga ko ariwe uhagarariye Rayon Sports mu mategeko,bombi bandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) basaba gukiranurwa birangira uru rwego rwemeje ko uhagarariye Rayon Sports byemewe n’amategeko ari Munyakazi Sadate .

Muri iyi minsi, uyu muyobozi wa Rayon Sports ntiyishimiwe n’abafana bamwe ndetse n’ihuriro ry’amatsinda y’abafana (Fan Base) ariyo mpamvu biyemeje kumweguza mu cyumweru gitaha.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko muri iki cyumweru, abadashyigikiye Munyakazi Sadate bongeye kwandikira RGB bagaragaza ko uburyo yakemuyemo ikibazo atari byo, ko yakongera kubisuzuma kuko umuyobozi yemeje nta cyizere afitiwe n’abamutoye.

Radio Isango Star yatangaje ko abagize Fan Base ya Rayon Sports igizwe n’amatsinda 40 yagize uruhare rwo gushyiraho Sadate muri Nyakanga 2019 iri gukoresha ubusabe [petition] mu bayobozi b’ayo matsinda kugira ngo hagaragazwe ko uru rwego rukuru muri Rayon Sports rutagifitiye icyizere umuyobozi wayo.

Kugeza ubu abamaze gusinya bemeza ko badashyigikiye Munyakazi Sadate ni 28 mu gihe Inama y’Inteko Rusange igomba kuba igizwe n’abanyamuryango 30 ni ukuvuga ¾ . Abayoboye iki gikorwa ngo biteze ko bizagera ku wa mbere, ababura nabo bamaze gusinya.

Bamwe muri aba batangarije IGIHE ko mu bayobozi 40 b’amatsinda agize Fan Base (yatoye), barindwi ari bo bamaze kwemeza ko bashyigikiye Munyakazi Sadate mu buryo bweruye, aho bari mu ba mbere yashyize ku rubuga rwa kabiri rwa Fan Base yashinze.

Bisobanuye ko ¾ nibamara kuboneka, byitezwe ko hazatumizwa inama y’Inteko Rusange mu cyumweru gitaha hagatorwa umuyobozi mushya wa Rayon Sports.

Umwe yagize ati "Reka dutegereze ku wa Mbere tuzareba aho bigana."

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa Gatanu, Munyakazi Sadate yavuze ko " Aka kanya ikigamijwe ari ukubaka Rayon Sports ntawe ushyize undi ku ruhande.Inama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports ntabwo iri mu bintu byihutirwa dufite."

Ingingo ya 10 y’amategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports, mu gace kayo ka gatatu, havuga ko Inama y’Inteko Rusange ifite ububasha bwo gushyiraho no kweguza Komite Nyobozi.

Ibitekerezo

  • Ariko abantu banga umuyobozi bitoreye ntiberekane n’impamvu,hari amategeko ateganya inteko rusange nibategereze iterane bamweguze bafite icyo banshingiyeho ,none se RGB Niyo irahindura amategeko agenga ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi.Ubu imikino yarahagaze usibye munyangire abafana barimo barwana ni iki?Ndabona abacunze nabi umutungo wa rayon bashaka gusibanganya ibimenyetso,ariko ntubyashoboka harimo imisoro ya Leta.Ahubwo bamwe baguye mu mutego mutindi(ikinyoma),mureke ibintu bijye ahagaragara hanyuma ibindi nyuma. Ndasaba ko inzego zikurikirana umuntu wese wahombeje ishyirahamwe kugirango ukuri kujye ahagaragara nabo bagumutse ubu si abareyo ahubwo ni barusahurira mu nduru.Aho bukera murabona ubutabera ni ukuri

    Abanyamakuru namwe muransetsa!! Ngo abafana ba Rayon sport???? Mujye muvuga ngo bamwe mu bafana ba RS kuko twese ntitubishyigikiye na gato, abari kubikora nabafite ibyo bagamije bari guhisha! Niba se Sadate afite amakosa kuki batamweguje mbere ya Covid ?kumweguza bije nyuma yaho abiyise ba nyirayo batsindiwe muri RGB ,ahubwo abasinyisha abaturage ku ngufu babashukisha amafaranga RIB ibakurikirane kuko bameze nkababandi bakoresheje amasignature mahimbano ,RIB ikore akazi kayo kuko abitwa abayobozi babafana ndabona bari gukora icyaha cyo kwangisha abafana ubuyobozi cyingana nicyaha cyo kwangish abaturage ubutegetsi.RIB turayizeye ikore akazi

    Nta my Rayon w ukuri wakweguza Sadate, abi nibarusahurira munduru kdi hamaze kugaragara ko imikono bakoze ari mihimbano ahubwo ubutabera buraza kubashira ahagaragara, ntabwo mushakako amafaranga mwahombeje equipe n imisoro bijya ahagaragara, nk uko SADATE yabivuze rayon no PERSONNE MORELE ntakosa ikora ikosa ryakozwe nabayiyoboye mbere kimwe n izo Fan Bose zihishe inyuma y abayobozi bambere, Nina koko muri FAN club yukuri murimo kweguza SADATE mute? Hari Championer turimo gukina? Mwerekwihisha inyuma y ubujura NGO murangaze aba Rayon banyabo mubabesha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa