skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bahaye Jules Ulimwengu na Sarpong akayabo k’amafaranga nyuma yo kwitwara neza [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Jun 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bishimiye gutwara igikombe cya shampiyona ku munsi w’ejo taliki ya 01 Kamena 2019 birabarenga niko guhundagazaho akayabo k’amafaranga ba rutahizamu Jules Ulimwengu waciye agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka umwe wa shampiyona y’u Rwanda na Micheal Sarpong witwaye neza cyane.

Sponsored Ad

Ulimwengu Jules yatsinze igitego cya kabiri muri 3-0 batsinze Marines FC ku munsi w’ejo, bituma yuzuza igitego cya 20 muri shampiyona.

Nta rutahizamu n’umwe wabashije gutsinda ibitego 20 muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka umwe uretse Jules Ulimwengu ariyo mpamvu abafana ba Rayon Sports bongeye kumuhundagazaho amafaranga ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuyamuha ubwo yabafashaga gutsinda Police FC.

Ulimwengu yahawe akayabo k’ibihumbi 480 FRW nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 bigatuma Rayon Sports isiga APR FC.

Nubwo Sarpong atatsinze igitego ku munsi w’ejo,yarangije ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi na 16 nyuma ya mugenzi we Ulimwengu watsinze 20.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa