skol
fortebet

Abafana ba Stuttgart batunguye isi yose kubera akayabo bari guteranya kugira ngo bagure Lionel Messi

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Stuttgart mu cyiciro cya 1 mu Budage biyemeje gukusanya miliyoni 900 z’amayero kugira ngo bagure kizigenza Lionel Messi wanze kongera amasezerano muri FC Barcelona.

Sponsored Ad

Ahazaza ha Messi hakomeje kwibazwaho na buri mukunzi wese wa ruhago ku isi nyuma y’aho mu cyumweru gishize amenyesheje FC Barcelona ko ashaka kuyivamo.

Abafana ba Stuttgart batangije urubuga rwo gukusanya amafaranga yo kugura Lionel Messi aho mu minsi 5 bamaze gukusanya amayero 262 muri miliyoni 900 z’amayero bashaka.

Umufana wa Stuttgart witwa Tim Artmann niwe watangije uru rubuga rwo guteranya amafaranga yo kugura Messi ndetse akangurira abakunzi b’iyi kipe gutanga uko bashoboye kose kugira ngo bagure uyu mukinnyi.

Uyu mufana yavuze ko aya mafaranga yo kugura Messi nataboneka bazahindura umuhigo batere inkunga umushinga wo guha amazi abatishoboye.

Ku rubuga rw’aba bafana rwa GoFundMe,banditseho bati “Twebwe abafana ba VFB turi guteranya amafaranga yo kugura Messi.

Igihe amafaranga atabonekera igihe cyangwa Lionel Messi akerekeza mu yindi kipe,amafaranga yose yakusanyijwe azahita ashyirwa mu mushinga wa Viva con Agua.

Umwe mu bafana babonye uku kwiyemeza yagize ati “Iki nicyo kintu cyiza mbonye uyu munsi wose.”Undi ati “Ubu n’ubutwari.”

Ibi abafana ba Stuttgart babikoze nyuma y’aho bamenye ko FC Barcelona itazarekura Messi ku buntu ndetse bisaba miliyoni 700 z’amayero kugira ngo ikipe imushaka imwegukane.

Ubuyobozi bwa LA LIGA bwatangaje ko Messi akwiriye gusubiza amerwe mu isaho kuko atazigera yemererwa kuva muri FC Barcelona ku buntu.

Muri iri tangazo,La liga yavuze ko Messi agifite amasezerano y’umwaka muri FC Barcelona bityo atazigera agendera Ubuntu nkuko yabisabye muri Fax yayandikiye kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yari afite ingingo mu masezerano ye ivuga ko igihe cyose azashaka kuva muri FC Barcelona azagendera Ubuntu ariko iyi kipe yavuze ko iyi ngingo yataye agaciro kuwa 10 Kamena uyu mwaka.

La liga yasohoye itangazo rivuga ko amasezerano ya Messi agifite agaciro ndetse itazigera itanga urwandiko rwemerera Messi kuva muri FC Barcelona igihe ikipe imushaka itishyuye akayabo ka miliyoni 630 z’amapawundi angana na miliyoni 700 z’amayero.

Ibi bivuze ko amakipe yashakaga Messi arimo Manchester City agomba kwishyura miliyoni 630 z’amapawundi kuri uyu mwaka umwe asigaranye.

Uyu munsi Messi yanze kwitabira gahunda y’ikipe yo gupimwa Coronavirus mu rwego rwo gutangira imyitozo bivuze ko atazagaragara mu myitozo ya mbere yo gutegura umwaka w’imikino 2020/2021 igomba gutangira kuri uyu wa mbere mu gitondo.

Messi arifuza nawe kwerekeza muri Manchester City ya Pep Guardiola wamutoje imyaka 4.

Messi ushaka kuva muri FC Barcelona kubera ko yananiwe kubaka ikipe ikomeye bikagera ubwo itsindwa na Bayern Munich ibitego 8-2 muri ¼ cya UEFA Champions League uyu mwaka,yatsindiye iyi kipe ibitego birenga 600 mu myaka 20 ayimazemo ndetse ayihesha ibikombe birenga 33.


Abafana ba Stuttgart barashaka gukabya inzozi zo kugura Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa