skol
fortebet

Abafana basenye ikibumbano cya Zlatan Ibrahimovic[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Malmo basenye ikibumbano cy’umukinnyi w’icyamamare ku isi, Zlatan Ibrahimovic cyari cyubatse kuri stade ya Malmo bamuhora ko yagiye gushora imari mu ikipe ya Hammarby ihora ihanganye na Malmo mu gihugu cya Sweden nyamara Malmo ariyo kipe yamureze akiri muto.

Sponsored Ad

Mu Gushyingo umwaka ushize wa 2019 nibwo Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko yaguze imigabane ingana na 50% mu ikipe ya Hammardy isanzwe ikomeye mu gihugu cya Suwede uyu mukinnyi akomokamo aza no kwifotoza yambaye umwambaro w’iyi kipe ari nabyo byateye umujinya abafana ba Malmo bahise bamwikoma bavuga ko agambaniye ikipe yabo kuri mukeba.

Kuva ubwo aba bafana batangiye kujya ku cyibumbano cya Zlatan bari baramwubakiye kuri stade yabo batangira kugisenya buhoro buhoro kugeza ubwo bakirangije kirundumurira hasi.

Amakuru aravuga ko babanje kugisenya gahoro gahoro bagica izuru none mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru dusoje baraje bagisenya cyose kirahirima bifashishije ibyuma n’ibindi bikoresho bikomeye bikata ibyuma. Iki kibumbano kikaba cyari cyubatse hanze imbere ya sitade ya Malmo ifatwa nk’iya mbere muri Suwede, cyikaba cyari cyarashyizweho mu rwego rwo guha agaciro uyu mukinnyi w’icyamamare wazamukiye muri iyi kipe akanayimenyekanisha ku rwego rw’isi.

Polisi yo muri iki gihugu itangaza ko yabwiye AFP ko iri gukora iperereza ngo hamenyekane uwakoze ibi kuko uwabikoze yabikoze nijoro abantu bose baryamye gusa ivuga ko ikigashidikanywaho ari uko byakozwe n’abafana ba Malmo bitewe n’umujinya bari bamaze iminsi bafitiye uyu mukinnyi.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Malmo, Frida Trollmyr wagize ati « Ndabyumva neza abantu bababajwe n’imyitwarire ya Zlatan ariko si byari byiza ko bangiza ishusho twamukoreye. »

Zlatan Ibrahimovic asigaye akina muri AC Milan mu Butaliyani



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa