skol
fortebet

Abafana muri Tanzania bakiriye Sarpong mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong yakiriwe n’abafana ba Yanga SC agomba gusinyira amasezerano yo kuyikinira nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yirukanwemo.

Sponsored Ad

Sarpong yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu saa tanu z’amanywa, yerekeza muri Tanzania kurangizanya gusoza ibiganiro na Yanga SC. Yageze muri Tanzania ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu yakirwa n’abafana ba Yanga bari bamutegereje ku kibuga cy’indege.

Sarpong yari amaze iminsi ibiri mu kato nyuma yo kwitabira ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we, Djazila, byahuje abantu benshi ku Cyumweru hirengagijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Byari biteganyijwe ko azerekeza muri Tanzania ku wa Gatatu hamwe n’Umujyanama we umushakira amakipe, ariko icyo gihe kigera yarashyizwe mu kato.

Michael Sarpong waherukaga kubwirwa na Simba SC ko itazamugura, yifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda arimo AS Kigali na Kiyovu Sports.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego icyenda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Coronavirus.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa