skol
fortebet

Abahabwa amahirwe yo gusimbura umutoza wa FC Barcelona bamaze kumenyekana

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa FC Barcelona,Ernesto Valverde ari mu mazi abira kubera gutsindwa na Liverpool ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura kandi ubanza yari yatsinze 3-0,byatumye hatangira kuvugwa amazina y’abatoza batatu bo kumusimbura.

Sponsored Ad

Abayobozi ba FC Barcelona bategereje kureba ko Ernesto Valverde yegura kubera ko yananiwe kumbikana n’abakinnyi be ariko ngo natabikora barafata umwanzuro wo kumwirukana mu minsi iri imbere.

Gutsindwa na Liverpool ibitego 4-0,byababaje abafana ba FC Barcelona bituma bongera kwibuka agahinda batewe no gusezererwa na AS Roma mu mwaka w’imikino ushize ibitego 3-0 kandi bari batsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza.

Valverde yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunyagirwa ibitego 4-0 na Liverpool ko nta cyizere cyo guhamana aka kazi afite ariyo mpamvu bishoboka ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino ashobora kwirukanwa.

Nyuma y’ibihuha biri kuvugwa ko Valverde agiye kwirukanwa,umutoza Eric ten Hag witwaye neza mu ikipe ya Ajax uyu mwaka arahabwa amahirwe yo kuba umutoza mushya wa FC Barcelona.

Uretse Ten Hag,abandi batoza bari guhabwa amahirwe yo gusimbura Valverde barimo Laurent Blanc umaze imyaka myinshi mu bushomeri ndetse n’umutoza wa Real Betis witwa Quique Setien.

Ernesto Valverde afite amasezerano azamugeza muri 2020 ariyo mpamvu ubuyobozi bwa FC Barcelona butahise bumwirukana kuko ari hafi kurangira.


Ten Hag utoza Ajax ashobora guhabwa akazi ko gutoza FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa