skol
fortebet

Abahungu 12 n’umutoza wabo barokokeye mu buvumo bari bamazemo ibyumweru bibiri bagiye gukorerwa Filimi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ikigo gikora mu bijyanye n’itangazamakuru cya Netflix cyabonye uburenganzira bwo gukora uruhererekane rugufi rwa filime ijyanye n’irokorwa ry’abahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru barokowe bakurwa mu buvumo mu majyaruguru y’igihugu cya Thaïlande mu mwaka ushize wa 2018.

Sponsored Ad

Ikipe yabo y’umupira w’amaguru ya Wild Boars yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi, nyuma yaho barohamye mu buvumo bwari bwibasiwe n’imyuvure kubera imvura nyinshi, bakabumaramo ibyumweru birenga bibiri guhera mu kwezi kwa gatandatu k’uwo mwaka.

Bose baburokowemo amahoro nyuma y’ibikorwa by’ubutabazi byakozwe n’impuguke 90 zazobereye mu koga zibira zaturutse mu bihugu bitandukanye.

Inkuru y’irokorwa ryabo ubu igiye gukinwamo filime na Netflix.

Urwo ruhererekane rwa za filime ruzayoborwa na Jon M. Chu - wanayoboye filime Crazy Rich Asians - afatanyije na Nattawut "Baz" Poonpiriya.

Erika North wo mu kigo Netflix yagize ati : "Iyi nkuru ihuza intero z’ibintu byinshi cyane byo muri icyo gihugu kandi binahuriweho n’abandi bantu ku isi, bihuza abantu bo mu byiciro bitandukanye ku isi".

Yongeyeho ati : "Netflix ifite isoko rikomeye cyane muri Thaïlande, kandi dufite amashyushyu yo gutangariza amahanga iyi nkuru itanga urugero rwiza kandi inakora ku mbamutima z’abandi bantu ku isi".


Iyi kipe yo muri Thaïlande, igizwe n’abakinnyi bafite hagati y’imyaka 11 na 16 y’amavuko ndetse n’umutoza wabo w’imyaka 25 y’amavuko, barohamye ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize, ubwo basuraga ubuvumo buri i Chiang Rai mu majyaruguru y’igihugu, amazi y’imvura nyinshi agahita abuteramo imyuzure.

Kugeza ubu, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Hollywood Reporter, hamaze kwandikwa ibitabo bibiri ku irokorwa ryabo, mu gihe hari indi filime ivuga ku nkuru yabo yarangije gufatwa amashusho mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize.

Yitwa The Cave, cyangwa Ubuvumo, ikaba yarakozwe n’umuyobozi wa za filime witwa Tom Waller, ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza n’ubwa Thaïlande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa