skol
fortebet

Abakinnyi 2 b’ikipe y’Ubwongereza bafatanwe abakobwa muri hoteli muri Iceland

Yanditswe: Monday 07, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ba rutahizamu babiri b’Ubwongereza barimo uwitwa Mason Greenwood w’imyaka 18 na Phil Foden w’imyaka 20,bashobora kwirukanwa mu ikipe y’igihugu kubera gufatanwa abakobwa muri Hoteli bari bacumbitsemo bitegura umukino wa Iceland.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bakiri bato barashinjwa kuzana abakobwa muri iyi hoteli yarimo ikipe y’igihugu yari yonyine mu rwego rwo kwirinda Covid-19 gusa ntibyahishuwe niba barasambanye nabo.

Aba basore batamajwe n’amashusho yashyizwe hanze yafashwe na CCTV bari kwinjiza abakobwa muri iyi Hoteli yarimo ikipe y’igihugu mu gihugu cya Iceland.

Aba bakinnyi bahawe amahirwe yo gukina umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,ubwo Ubwongereza bwatsindaga Iceland igitego 1-0 muri UEFA Nations League.

Abakinnyi bari bahawe amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 ariko amashusho yashyizwe hanze n’ibinyamakuru byo muri Iceland yagaragaje aba basore bari kumwe n’abakobwa muri Hoteli.

Aba bakinnyi bishe amabwiriza agenga imyitwarire y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari mu mazi abira kuko bari gufatirwa ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Foden na Greenwood bagaragaye bari kumwe n’aba bakobwa bambaye imyenda y’imyitozo y’Ubwongereza bari mu mazi abira kuko bashobora kwirukanwa bagafatirwa n’ibindi bihano bikarishye.

Foden afite umwana w’umuhungu w’imyaka 2 yabyaye afite imyaka 18 we n’umukunzi we bamaranye igihe kirekire mu gihe Greenwood we yatandukanye n’umukunzi we muri Gicurasi 2020.

Ubwongereza bugomba gukina na Denmark kuwa kabiri w’iki cyumweru mu wundi mukino uzabera Copenhagen.

Aba bakinnyi bombi ntibagaragaye mu myitozo y’ikipe y’igihugu kuri uyu wa Mbere gusa ntibiramenyekana niba bafatiwe ibihano na FA.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa