skol
fortebet

Abakinnyi 2 Zinedine Zidane yifuza kugura kugira ngo bamufashe kubaka Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Real Madrid,Zinedine Zidane wavuze ko yagarutse gusubiza Real Madrid ku murongo,yahawe akayabo ka miliyoni 300 y’amapawundi yo kugura abakinnyi aho ku isonga havuzwe abakinnyi barimo Eden Hazard na Kylian Mbappe.

Sponsored Ad

Zidane akunda imikinire y’aba bakinnyi bombi ndetse biravugwa ko mu byo yavuganye na Perez ari uko azahabwa amahirwe yo kuzana abakinnyi bakomeye akunda barimo Eden Hazard na Kylian Mbappe.

Zidane ashobora kuzirukana umukinnyi Gareth Bale mu mpera z’uyu mwaka,akazana abandi bakinnyi bakomeye mu rwego rwo kongera kubaka Real Madrid iherutse gusezererwa na Ajax Amsterdam mu buryo bugayitse cyane.

Biravugwa ko abakinnyi nka Marcelo na Isco bifuzaga kuva muri Real Madrid ntaho bazajya,mu gihe James Rodriguez wifuzaga kugaruka bitazamukundira.

Uretse Mbappe na Hazard bifuzwa na Zidane,biravugwa ko Perez na bagenzi be bafatanya kuyobora Real Madrid bifuza kugura Neymar Jr nawe ukina muri PSG.



Mbappe na Hazard bari mu mboni za Zinedine Zidane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa