skol
fortebet

Abakinnyi 4 n’umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru muri Brazil baguye mu mpanuka y’indege bagiye gukina

Yanditswe: Sunday 24, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Abakinnyi 4 b’ikipe yitwa Palmas yo mu cyiciro cya 4 na perezida wayo baguye mu mpanuka y’indege bari bateze bagiye gukina umukino w’igikombe cy’igihugu wagombaga kuba kuri uyu wa Mbere.

Sponsored Ad

Iyi ndege yari ntoya yari itwaye itsinda ry’abakinnyi bake yakoze impanuka ihitana abantu bose bari bayirimo barimo aba bakinnyi 4 na perezida.

Iyi kipe yatangaje ko abapfuye barimo Perezida Lucas Meira, n’abakinnyi nka Lucas Praxedes, Guilherme Noe, Ranule na Marcus Molinari.Umupilote witwa Wagner,nawe yahitanwe n’iyi mpanuka y’indege.

Palmas yagize iti “Indege yahagurutse itangiye gufata ikirere [irangije umuhanda] ihita ikora impanuka kuri Tocantinense Aviation Association.Tubabajwe no kubabwira ko nta muntu warokotse.

Abagenzi berekezaga ahitwa Goiania,ku birometero birenga 500 aho bari bagiye gukina na Vila Nova kuri uyu wa mbere muri Copa Verde.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil ryamaze gusubika uyu mukino.

Ikinyamakuru Globo Esporte cyatangaje ko iyi ndege yahanutse mu kirere imaze kurangiza umuhanda wo ku kibuga cy’indege igwa mu murima abari bayirimo barapfa.

Mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016 ni bwo amakuru yasabagiye isi avuga ko indege yari itwaye abagenzi 81 barimo n’ikipe ya Chapecoense yo mu cyiciro cya mbere muri Brazil, yakoze impanuka ubwo yari yegereje kugwa ku kibuga cy’indege cya Medellin muri Colombia.

Abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Medellin batangaje ko iyi ndege yari yahagurutse ku kibuga cy’indege muri Bolivia irimo abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Chapecoense.

Nk’uko ikinyamakuru DailyMirror cyabitangaje iyi mpanuka yabaye ahagana saa 10:15 z’ijoro muri Colombia, yatewe no kubura k’umuriro muri iyo ndege.

Iyi ndege yari itwaye abakinnyi 22 ba Chapecoense berekeje muri Colombia aho yagombaga guhura na Atlético Nacional ku munsi wari ukurikiyeho mu mukino wa nyuma wa Copa Sudamericana (irushanwa rihuza amakipe yo muri Amerika y’Epfo).

Nk’uko BBC yabitangaje, iyi ndege ya CP2933 yari itwaye abantu 81 yageze mu kirere cy’imisozi igira ikibazo cyatumye igwa mu buryo butateganyijwe ubwo byari mu masaha ya saa cyenda ku masaha ya Kigali (3:00AM).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa