skol
Kigali
startimes

Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya Arsenal bagaragaye bambaye imyenda yakorewe mu Rwanda bagira n’icyo bayivugaho[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 14 June 2020 Yasuwe: 1938

Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson bamuritse imyambaro yakorewe mu Rwanda, mu ihiganwa ryo kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda, ryiswe ‘Made in Rwanda Challenge’ ryateguwe na ‘Visit Rwanda’.


Abo bakinnyi basabwe kwambara iyo myambaro n’aberekana imideli b’Abanyarwanda, mu rwego rwo kugaragaza uko basa mu myambaro itandukanye yakozwe n’Abanyarwanda, abo bakinnyi na bo barabyemera barayambara.

Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson bamuritse imyambaro yakorewe mu Rwanda

Iryo higanwa rigamije gukomeza gushyigikira ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’ mu gihe ubukerarugendo ku isi yose bwabaye buhagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni ihiganwa kandi ryateguwe hagamijwe kwishimira urwego abakora imyambaro ikorerwa mu Rwanda bamaze kugeraho.

Avuga kuri iyo myambaro yakorewe mu Rwanda yambaye, umukinnyi Reiss Nelson yagize ati “Ndakeka amabara ari meza, kandi ishati ni nziza cyane. Ushobora kuyambara ukayijyana ahantu hatandukanye”.

Kompanyi zikora imyambaro mu Rwanda zanambitse abo bakinnyi zirimo Haute Baso, House of Tayo, Inzuki Designs, K’tsobe, Moshions, Rwanda Clothing na Uzi Collections.

Joseline Umutoniwase, nyiri Rwanda Clothing, yavuze ko iri higanwa (challenge) ari ikimenyetso cyiza.

Ati “Twishimye cyane kuba Arsenal bemeye kugira uruhare mu guteza imbere imyambaro ikorerwa iwacu, bakemera kuyambara. Ni ikimenyetso ko intego yacu yo kugeza ibikorwa byacu kure irimo igenda igerwaho”.

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wa mbere wa Arsenal mu bukerarugendo, mu masezerano y’imyaka itatu yahawe izina rya ‘Visit Rwanda’, agamije kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yongeye gukora agahigo gakomeye I Burayi

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yaraye atsinze ibitego 2 mu mukino ikipe ye ya...
28 September 2020 Yasuwe: 836 0

Murenzi Abdallah na Komite ye basinyishije umukinnyi wa Mbere bamukuye muri...

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Murenzi...
28 September 2020 Yasuwe: 642 0

Mvukiyehe Juvenal yatowe ijana ku ijana n’abakunzi ba Kiyovu Sports aba...

Mvukiyehe Juvenal wari umukandida rukumbi ku mwanya wo kuba umuyobozi wa...
27 September 2020 Yasuwe: 2778 0

Umutoza Ronald Koeman yasubije Messi wamushinje kujugunya nabi Luis...

Umutoza mushya wa FC Barcelona,Ronald Koeman yavuze ko nta ruhare na rumwe...
27 September 2020 Yasuwe: 3987 0

Man U yahawe penaliti umukino warangiye, Chelsea ibona inota rimwe ku...

Ku munsi wa 3 wa Shampiyona habaye ibitangaza bitari bisanzwe aho umusifuzi...
26 September 2020 Yasuwe: 2420 0

Mvukiyehe Juvenal yeretse abafana ba Kiyovu Sports Bisi nziza yaguriye...

Bisi Mvukiyehe Juvenal yaguriye ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaye I...
26 September 2020 Yasuwe: 5948 0