Kigali

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports batunguranye bahagarika gukora imyitozo mu gihe aribo bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 21 May 2019 Yasuwe: 2957

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagaritse gukora imyitozo, nyamara bafite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019.



Icyemezo cyo guhagarika imyitozo, cyaje gikurikira amasezerano ubuyobozi bw’ikipe yabo bwari bwagiranye na bo nyamara bikarangira butayashyize mu bikorwa.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports utifujwe ko amazina ye ajya mu itangazamakuru.

Uyu mukinnyi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru kobahisemo guhagarika imyitozo bitewe n’uko batarahabwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri n’ayandi y’uduhimbazamusyi baberewemo n’ikipe.

Ati “Uyu munsi imyitozo ntabwo twayikoze kuko bataraduha amafaranga baturimo. Ni ibirarane by’amezi abiri tutarabona.’’’

Nyuma ngo abakinnyi bagiye guteranira kwa Muhirwa Frederic usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’iki kibazo.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Magingo aya iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 66, ikaba irusha APR FC iyikurikiye amanota ane yose. Mu gihe Azam Rwanda Premier league ibura imikino ibiri ngo isozwe, Rayon Sports irasabwa gutsinda umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ifitanye na Kirehe FC igahita itwara igikombe.

Mu gihe iyi kipe yaba idatsinze Kirehe, hategerezwa umukino w’umunsi wa nyuma izakiramo Marines FC ku wa 01 Kamena.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ngoga

    ibi byarangiye bamaze kwishyurwa frws yose, ubu bari tayari gukubita kirehe bakazamura igikombe inyakarambi, ahubwo police ishinzwe ibyo mumuhanda nibe itegura uburyo umuhanda kigali rusumo uzaba urindiwe umutekano, kugirango hirindwe impanuka zishobora kuvuka igihe Rayon yaramuka itsinze ,noneho reception yo yazabera regional kuri marine fc inshuti yakadasohoka ya APR fc ,batizanya n’imiheha n’matasi yokunweramo, ngo n’ikigupfa baratizanya iyo umwe yatetse isombe.

    21 May

Inzindi nkuru

Munyaneza Didier yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze imyaka 4...

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare ukinira Benediction Excel Energy,...
13 December 2019 Yasuwe: 630 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikipe atifuza ko Juventus yatombora muri UEFA...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yatangaje ko atifuza kubona iyi...
12 December 2019 Yasuwe: 3334 0

Jules Ulimwengu na Sarpong bagiye kwerekeza ku mugabane wa Aziya

Rutahizamu wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu yamaze kugaragaza ibyangombwa...
12 December 2019 Yasuwe: 3357 0

Rutahizamu Bizimana Yannick wa Rayon Sports yavuze ku ishimwe...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yagize icyo avuga nyuma yo...
12 December 2019 Yasuwe: 2238 0

Umukinnyi w’umunyafurika wakinaga I Burayi yirukanwe azira gutera inda...

Uyu mukinnyi wagiye muri iyo kipe muri Gicurasi 2019 batashatse ko...
12 December 2019 Yasuwe: 2809 0

Rutanga Eric yavuze ku makuru amwerekeza muri Yanga Africans

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje...
12 December 2019 Yasuwe: 1809 0