skol
fortebet

Abakinnyi ba Arsenal biyemeje kuva muri Arsenal kubera Aubameyang

Yanditswe: Friday 20, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Arsenal akaba na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang,yatumye benshi mu bakinnyi bagenzi be bigomeka kuko yiyemeje kuva muri iyi kipe mu kwezi kwa Mbere 2020 bituma n’abandi biyemeza kumukurikira.

Sponsored Ad

Pierre-Emerick Aubameyang ashobora gutuma benshi mu bakinnyi ba Arsenal bigendera cyane ko atifuza gukorana n’umutoza mushya wa Arsenal Mikel Arteta bivugwa ko yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka 3 n’igice.

Mu minsi ishize murumuna wa Aubameyang yanenze ubuyobozi bwa Arsenal bwiyemeje guha akazi Arteta kandi nta bunararibonye afite mu butoza uretse ubwo kuba umutoza wungirije.

Yagize ati “Ljungberg na Arteta ni bamwe nta bunararibonye bafite.”

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko igice kinini cy’abakinnyi ba Arsenal bifuza kuyivamo vuba na bwangu aho amazina yavuzwe ari Alexandre Lacazette na Granit Xhaka.Abandi bashobora kugenda ni Mesut Ozil na David Luiz.

Arsenal yananiwe kuva mu bihe bibi imazemo iminsi aho yirukanye umutoza Unai Emery ikamusimbuza umwungiriza we Ljungberg utaragize icyo ahindura ariyo mpamvu bashaka guha akazi Arteta.

Arteta ari hafi kwerekwa abafana b’ikipe ya Arsenal nyuma yo gusezera ku bakinnyi n’abatoza bagenzi be muri Manchester City.

Aubameyang asigaje amezi 18 ku masezerano ye ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Arsenal bwari bumaze igihe bumusaba kuyongera gusa yanze burundu ubu busabe.

Abakinnyi ba Arsenal bamwe barashaka kuyivamo kubera ko babona nta cyerekezo ifite ahanini bitewe no guha akazi Mikel Arteta udafite ubunararibonye.

Ku munsi w’ejo Arsenal yahagaritse ikiganiro n’abanyamakuru,icyimurira uyu munsi kugira ngo ibone umwanya wo kwerekana ku mugaragaro Mikel Arteta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa