skol
fortebet

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibumva ibyo gukatwa 70% by’umushahara wabo

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’iki cyumweru,abakinnyi bose b’ikipe ya FC Barcelona babwiwe ko bagomba gukatwa umushahara wabo ku kigero cya 70 %kubera ko akazi kabo kahagaze kubera icyorezo cya COVID-19 gusa bamwe muri bo ntibabyiyumvisha.

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya FC Barcelona babwiwe ko amafaranga bahembwa agiye kugabanuka ku kigero cya 70% kubera ko imikino yahagaritswe bitewe na Coronavirus bituma bamwe bivumbura abandi barabyemera.

Kuwa 12 Werurwe 2020 nibwo La Liga n’indi mikino itandukanye yahagaritswe muri Espagne kubera iki cyorezo cyari kimaze kugera muri iki gihugu.

Mu ijoro ryo kuwa 26 Werurwe 2020 nibwo FC Barcelona yatangaje ko igiye kugabanya imishahara ya Messi na bagenzi be bose kugira ngo irebe ko yagabanya igihombo iri guterwa n’ihagarikwa ry’imikino n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitewe na Coronavirus.

Si ikipe ya ruhago gusa kuko n’andi arimo iya basketball, handball, futsal, roller hockey yahagaritswe ndetse abakinnyi bayo nabo barakatwa umushahara.

Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko abakinnyi bakomeye muri FC Barcelona bamwe baremera gukatwa umushahara ndetse babwiye perezida Josep Maria Bartomeu ko biteguye gukorana nawe gusa ngo hari n’abandi bumva gukatwa 70% baba bigirijweho nkana aho bifuza nibura 50 %.

Abakozi basanzwe ba FC Barcelona banze iki cyemezo cy’ikipe bavuga ko imishahara yabo itwara 3.7% by’ingengo y’imari ya FC Barcelona mu gihe abakinnyi bo batwara 61% ari nabo bakwiriye gukatwa.

Mu mwaka w’imikino ushize,FC Barcelona niyo kipe yinjije amafaranga menshi ku isi angina na miliyoni 840.8 z’amayero (£726m) gusa ni nayo ihemba amafaranga menshi kurusha izindi ku isi aho Messi wenyine yinjiza miliyoni 35 z’amayero ku mwaka mu gihe Antoine Griezmann we ageze kuri miliyoni 17 z’amayero ku mwaka.

Itegeko rigenga umurimo muri Espagne,ERTE [Expediente de Regulación Temporal de Empleo",Temporary Regulation of Employment Action], rivuga ko mu gihe akazi gahagaze bitewe n’ikiza runaka,abakozi bafite amasezerano bagomba gukatwa umushahara ku kigero cya 70%.

Ibi bivuze ko Lionel Messi uhembwa ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru, yasigara ahembwa ibihumbi 150,naho Antoine Griezmann uhembwa ibihumbi 294by’amapawundi, agasigara ahembwa ibihumbi 88.2.

Andi makipe atandukanye muri Espagne arimo na Atletico Madrid agiye kugabanyiriza imishahara abakinnyi n’abatoza gusa Real Madrid yo ngo ihagaze neza kubera ko imishahara yabo yagabanutse bitewe na Cristiano Ronaldo wayivuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa