skol
fortebet

Abakinnyi ba Manchester United barambiwe Ole Gunnar Solskjaer kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

Benshi mu bakinnyi ba Manchester United batangiye gusuzugura umutoza wabo Ole Gunnar Solskjaer kubera imyitozo ye yibanze itagira icyo ibafasha cyane ko ngo nta dushya turimo twabafasha kuzamura urwego rwabo.

Sponsored Ad

Ibibazo byatangiye kuvuka muri United bitewe n’imyitozo iri ku rwego rwo hasi y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer ndetse ngo abakinnyi barimo Pogba na Bruno Fernandes ntibari kuvuga rumwe n’uyu mugabo kubera ukuntu bagenda basubira inyuma.

United yatangiye nabi uyu mwaka w’imikino itsindwa imikino 2 muri 3 imaze gukina aho yananyagiwe ku buryo bugayitse n’ikipe ya Tottenham ibitego 6-1.

Muri iyi wikendi,iyi kipe irasura Newcastle United aho iraba igiye gushaka uko yakwikuraho igisuzuguriro yatewe na Tottenham gusa benshi mu bakinnyi bayo ntibishimiye imyitozo bari guhabwa na Ole.

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko umwe mu bakinnyi ba Manchester United yabwiye inshuti ye ko imyitozo bari gukora iciriritse ndetse ngo nta n’agashya karimo.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer ntabwo atekanye kubera gutsindwa ku iyi kipe ari nayo mpamvu ngo n’abakinnyi badahagaze neza.

Mu kwezi gutaha ikipe ya Manchester United ifite imikino ikomeye ishobora gushyira mu mazi abira akazi ka Ole Gunnar Solskjaer.

Muri UEFA Champions League,ikipe ya United izakina na Paris Saint-Germain na Istanbul Basaksehir na RB Leipzig ndetse iyi mikino yiyongeraho iyo muri shampiyona irimo uwa Chelsea,Arsenal na Everton.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa United bwamaze kuvugana n’abahagarariye uwahoze atoza ikipe ya Tottenham,Mauricio Pochettino,kugira ngo azahite afata akazi igihe uyu munya Norway yakwirukanwa.

Umutoza Mauricio Pochettino amaze amezi 11 ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Tottenham agasimburwa na Jose Mourinho.

Ikinyamakuru Daily Star cyaherukaga gutangaza ko abayobozi bakuru muri United batangiye guhamagara Mauricio Pochettino kugira ngo yitegure kuza gufata akazi igihe Ole azaba yirukanwe.

Bamwe mu bayobozi ba United basabye Solskjaer gutanga umusaruro bitaba ibyo akirukanwa mu gihe umuyobozi w’iyi kipe Ed Woodward yanze kumwirukana.

Guhamagara Pochettino n’uguteganya ko Ole ashobora kwirukanwa mu minsi iri imbere akaba yahita amusimbura.

Pochettino yatangiye gutoza Spurs muri 2014 ariko mu myaka 5 yakurikiyeho yayigejeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Muri iyo myaka,Tottenham yimukiye kuri stade yayo nziza ndetse uyu munya Argentina yazamuye abakinnyi benshi bakomeye bavuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru barimo na Harry Kane.

Ole ntabwo aragera ku mutima abakunzi ba United nubwo yabashije kurangiza ku mwanya wa 3 mu mwaka w’imikino ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa