skol
fortebet

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon Sports

Yanditswe: Friday 22, Feb 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe ibirarane by’amezi 4 bari bafitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yari imaze iminsi mu bukene yatewe n’imikino ya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Mukura VS baremeza ko bamaze kubishyura ibi birarane, nkuko bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru, ndetse na Visi Perezida wayo, Nayandi Abraham babitangaje.

Umwe mu bakinnyi yagize ati " Yego nibyo bamaze kutwishyura amezi 4 bari baturimo. Amafaranga twayahawe ejo. Nta kirarane gisigayemo. Ubu tumeze neza, birakomeza kutwongerera imbaraga zo gukomeza kwitwara neza muri Shampiyona. "

Nayandi Abraham yatangaje ko bari bagize ikibazo cy’amafaranga kubera ko bakoresheje menshi mu kwitabira imikino ya Total CAF Confederation Cup bituma babamo uyu mwenda abakinnyi kuva muUkwakira 2018.

Benshi bavuze ko Mukura VS yahembye abakinnyi bayo ibi birarane by’amezi 4 umunsi umwe mbere yo guhura na Rayon Sports,mu rwego rwo kubatera akanyabugabo ndetse no kubasaba ko batsinda iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda nkuko babigenje mu mukino ubanza.

Nayandi yahakanye yivuye inyuma amakuru y’u ko bahembye abakinnyi kugira ngo babotse igitutu, batsinde Rayon Sports ahubwo ngo akarere ka Huye nibwo kabahaye inkunga kari kabemereye.

Yagize ati " Oya ntabwo duhembye kubera ko tugiye guhura na Rayon Sports ,ntaho bihuriye. Ni Akarere ka Huye kadufasha kandi ingengo y’imari yari itaraboneka kandi andi mafaranga twari twayakoresheje mu guhagararira u Rwanda, ntabwo byari byoroshye.

Igihe abonekeye nibwo twayahaye abakinnyi. Ikindi ni uko abakinnyi bari kuba bameze kose twari gukina"

Mukura VS yaherukaga gutsindira I Kigali Rayon Sports ibitego 2-1,irayakira kuri stade Huye kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 22 Mutarama 2019,mu mukino w’ishyiraniro.

Nyuma y’imikino 16 imaze gukinwa mu cyiciro cya mbere, Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa