skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports bangiwe gukorera imyitozo mu Nzove

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukorera imyitozo uyu munsi nkuko bisanzwe bahageze bahasanga itangazo ribabwira ko iki kibuga kidakoreshwa kuva uyu munsi tariki ya 04 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2019, kubera imirimo yo kugitunganya yatangiye.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Rayon bageze kuri iki kibuga cy’uruganda rwa SKOL baje mu myitozo nk’ibisanzwe ariko batunguwe no kuhasanga itangazo ribabwira ko batemerewe kwinjira kubera ko imirimo yo kugitunganya yatangiye.

Aba bakinnyi baguye mu kantu kubera iki cymezo bamara igihe kingana nk’iminota iri hagati y’itatu n’itanu bategereje icyo ubuyobozi bubabwira,niko guhita bahamagazwa mu nama igitaraganya.

Rayon Sports iri mu myiteguro yo kureba ko yabasha kubona amanota 3 imbere ya Marines FC bagomba gucakirana kuwa Gatatu ku munsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda.

Birashoboka ko ubuyobozi bwa SKOL na Rayon Sports bafitanye ikibazo kuko bimeze neza bari kubibamenyesha hakiri kare abakinnyi ntibirirwe bahagera hagashakwa ahandi ikipe ikorera imyitozo.

Rayon Sports imaze imikino 3 yikurikiranya idatsinda aho mu manota 9 yakiniye yabonyemo abiri gusa bituma mukeba wayo iyoboye shampiyona,APR FC iyirusha amanota 5 yose.



Ubuyobozi bwa SKOL bwahagaritse by’agateganyo ikibuga cyo mu Nzove

Ibitekerezo

  • Avant bazabikora:

    1.Kimenyi
    2.Radu
    3.Rutanga
    4.Saidi
    5.Rugwiro
    6.Commodore
    7.Amran
    8.Mugheni
    9. Gilbert
    10.Sidibe
    11.Yannick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa