skol
Kigali
startimes

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Sugira Ernest barwaye Malaria

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 December 2020 Yasuwe: 3705

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo Sugira Ernest na Mugisha Gilbert barwaye malaria mbere yo gukina umukino wa mbere wa Shampiyona ya 2020/21 na Rutsiro FC.


Amakuru dukesha IGIHE ni uko Rayon Sports ishobora gukina umukino wa mbere idafite abakinnyi barimo Mugisha Gilbert na Sugira Ernest barwaye malaria.

Uretse aba bakinnyi bombi, umutoza Guy Bukasa na we arayikirutse mu gihe Mwiseneza Djamal wongerera ingufu abakinnyi, akiyirwaye.

Iyi kipe yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, iri gukorera umwiherero mu Nzove kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Rayon Sports iheruka gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru, ukaba ari umwe muri ine yakinnye yitegura Shampiyona izatangira ku wa Gatanu.

Sugira Ernest yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye mu gihe Mugisha Gilbert na we yagiye mu kibuga asimbura. Oumar Sidibe na Drissa Dagnogo batsinze ibitego byabonetse mu gice cya mbere.

Indi mikino ya gicuti yakinnye irimo uwo yatsinzemo Alpha FC igitego 1-0, uwo yanganyijemo na Bugesera FC ibitego 2-2 ndetse n’uwa Police FC warangiye ari ubusa ku busa.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izerekeza i Rubavu ku wa Kane.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amavubi yageze Amahoro mu mujyi wa Limbe agomba guhanganiramo na...

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yageze mu mujyi wa Limbe ivuye Douala aho izakina...
24 January 2021 Yasuwe: 3841 0

Didier Gomes Da Rosa watoje Rayon Sports yerekeje muri Simba...

Umutoza Didier Gomes Da Rosa, ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa na Portugali,...
24 January 2021 Yasuwe: 3538 0

Irambona Eric wagize imvune yabazwe

Myugariro wa Kiyovu Sports,Irambona Eric yabazwe imvune yari afite, Kuwa...
24 January 2021 Yasuwe: 3850 0

“Ronaldo ntabwo ari umukinnyi mwiza ku isi”-George Weah

Nk’uko byatangajwe na George Weah wigeze gutsindira Ballon d’or ndetse kuri...
24 January 2021 Yasuwe: 5450 0

Inshoreke za Diego Maradona zashwaniye ku karubanda zipfa umutungo wa...

Nyakwigendera Diego Maradona watabarutse mu mpera z’umwaka ushize yasize...
23 January 2021 Yasuwe: 5290 0

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batunguye isi yose kubera akayabo banze...

Abakinnyi ba mbere ku isi mu myaka irenga 10 ishize aribo Cristiano Ronaldo...
23 January 2021 Yasuwe: 8140 0