skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports biyemeje kwitabaza inkiko ubuyobozi nibutababwira uko bazahabwa imishahara yabo

Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2020

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports ,Rutanga Eric,yandikiye perezida w’ikipe Munyakazi Sadate amumenyesha ko nategera abakinnyi ngo baganire ku byerekeye imishahara babarimo bazitabaza inkiko zikabarenganura.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20/04/2020, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwasohoye ibaruwa ivuga ko buhagaritse by’agateganyo umushahara ku bakinnyi bayo kubera ko ubukungu bwayo bwakozweho na Covid-19.

Nubwo iyi baruwa yabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020,bigaragara ko yanditswe kuwa 15 Werurwe 2020 ntiyasohoka nkuko iyo dufitiye kopi ibigaragaza.

Iyi baruwa ifite umutwe ugira uti " Guhagarika umushahara"

Yakomeza igira iti"Dushingiye ku masezerano y’Umurimo dufitanye, dushingiye ku bihe by’icyorezo bya COVID19 igihugu cyacu kirimo ndetse n’isi yose bitatwemerera gukomeza kubahiriza amasezerano y’umurimo dufitanye, nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko muri ibi bihe bya Coronavirus, ikipe ya Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera kutabasha gukora ibyasezerannywe n’impande zombi, gusa umushahara w’ukwezi kwa kabiri 2020 ikubereyemo ikazakomeza kuwuguha uko ibishoboye. Umushahara uhagaze kugeza igihe impande zombi zizabasha kongere kzuuza ibiteganywa n’amasezerano y’umurimo dufitanye."

Nyuma y’iyi baruwa y’ubuyobozi bwa Rayon Sports yashyizweho umukono na Perezida Sadate,abakinnyi nabo bicaye bahagarariwe na kapiteni Rutanga Eric bandika bamenyesha ubuyobozi ko kuba bwarafashe umwanzuro wo kubahagarikira umushahara batabyumvikanyeho biteguye kwitabaza inkiko.

Bagize bati "Nimuramuka mutisubiyeho ku cyemezo mwafashe, ngo mubanze mutwegere tujye inama, turabamenyesha ko tuzagana inzira z’amategeko aturengera."

Muri iyi baruwa yasinyweho na kapiteni Rutanga,abakinnyi bibukije ubuyobozi bwa Rayon Sports ko FERWAFA yasabye abayobozi b’amakipe ko bakwegera abakinnyi bakaganira hakarebwa niba imishahara bazayihabwa mu gihe kizaza bityo iki cyemezo cyo kubahagarikira imishahara gikwiriye kwigwaho neza.

Aba bakinnyi bemeje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse imishahara yabo butabanje kubagisha inama ,ibintu binyuranyije n’amabwiriza ya FIFA na FERWAFA.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko abakinnyi n’abatoza n’abandi bakozi bazahembwa ukwezi kwa Kabiri gusa ngo kuko ukwa Werurwe batagukoze ariko abakinnyi ntibabikozwa kuko bavuga ko bagomba guhembwa ukwezi kwa Kabiri n’ukwa Gatatu kuko bagukozemo iminsi 15.

Aba bakinnyi bibukije ubuyobozi bwa Rayon Sports ko n’ubundi shampiyona yahagaritswe barakoze ukwezi kwa Werurwe ngo kuko bageze kuwa 15 Werurwe 2020 kandi ngo byari biteganyijwe ko nyuma y’aho shampiyona ihagarikwa hagategurwa ikipe y’igihugu.

Abakinnyi ba Rayon Sports basabye ubuyobozi bwabo kwisubiraho kuri iki cyemezo cyo kubahagarikira umushahara bukabanza kubegera hakigwa uburyo bazawuhabwa ibintu bisubiye mu buryo ariko ngo nibutabikora bazitabaza inkiko.

Ku munsi w’ejo nibwo Rutahizamu Micheal Sarpong yumvikanye abwira Royal FM ko perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate adafite ubwenge, ndetse ko atari akwiye kuyobora ikipe nka Rayon Sports FC y’ubukombe.

Yagize ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, nonese niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?”

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko nabakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.

Ibyo aba bakinnyi bashinja ubuyobozi bitandukanye n’ibyo Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ku munsi w’ejo ko bamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kuva muri Werurwe binyuze mu bwumvikane.

Ati “Nibyo twahagaritse imishahara yabo nyuma yo kuganira nabo binyuze ku rubuga rwa Whatsapp ndetse binyuze ku barimo kapiteni wabo [Rutanga] ntacyo bibatwaye. Twumvikanye ko tubashakira umushahara wa Gashyantare 2020, ubundi tukazakomeza kubitaho muri ibi bihe, aho ibyo tubaha bijya kugera kuri 50% by’umushahara.”

Abakinnyi ba Rayon Sports baheruka umushahara w’ukwezi kwa Mutarama 2020, banditse ibi mu gihe gito amatsinda y’abafana babo biyemeje kubagabana bo n’abakozi kugira ngo babashe kubitaho muri iki gihe cya Coronavirus.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa