skol
fortebet

Abakinnyi ba Zenit St Petersburg ya II binjiye mu nzu iri gushya batabara umugabo wari ugiye kuyihiramo

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya kabiri ya Zenit Saint-Petersburg yo mu Burusiya bari gusingizwa cyane kubera ubutwari budasanzwe bagize ubwo binjiraga mu nzu yarimo gushya bagakuramo umugabo wari wataye ubwenge umuriro ugiye kumutwika.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Zenit Saint Petersburg barimo myugariro w’iburyo, Islam Zhilov w’imyaka 23, umukinnyi uca ku mpande Nikita Simdyankin w’imyaka 20, n’umutoza Luis Anula w’imyaka 28 nibo binjiye muri iyi nzu iri gushya batabara uyu mugabo.

Ibi byabaye ubwo iyi kipe ikina mu cyiciro cya 3 mu Burusiya bari mu myitozo mu gihugu cya Turkia.

Aba bantu 3 bumvise induru mu nzu yarimo gushya,ntibakangwa n’ibirimo by’umuriro barinjira basanga hari umugabo wataye ubwenge niko kumusohora.
Umutoza Anula yakoresheje kizimyamwoto,aba bakinnyi Zhilov na Simdyankin barinjira baterura uyu mugabo bamusohora hanze.

Aba bahise bahamagara imbangukiragutabara ndetse nta n’umwe muri bo wakomeretse cyangwa ngo agire ikindi kibazo nkuko iyi kipe yabitangaje kuri Twitter.

Iyi kipe yagize ati “Abakinnyi babiri bakiri bato n’umutoza bashyize ubuzima bwabo mu kaga ngo batabare umuntu wari wataye ubwenge uyu munsi.

Zhilov, Simdyankin na Anula bari mu myitozo bagenda n’amaguru kuwa 22 Gashyantare 2021 bumva ijwi ryo gutabaza,Bahise biruka bagana aho iryo jwi riturutse babona umwotsi uturuka mu nzu.

Aba uko ari batatu binjiye mu nzu,Anula agenda akuraho umuriro akoresheje kizimyamoto hanyuma aba bakinnyi babiri bahita baterura uyu mugabo wari wataye ubwenge bamukura mu nzu bahamagara imbangukiragutabara.

Abaganga bahise bagera aho,bashimiye aba bantu 3 barangije bahita bihutira kujyana uyu mugabo kwa muganga.

Raporo ivuga ko uyu mugabo nta kibazo yagize ahubwo yataye ubwenge kubera umwuka mubi wa carbon monoxide gusa ameze neza.

Buri wese mu ikipe yashimiye Islam Zhilov, Nikita Simdyankin na Luis Anula kubera iki gikorwa cy’intangarugero.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa