skol
fortebet

Abakinnyi babiri ba Chelsea FC barwaniye mu myitozo umwe yirukanwa igitaraganya

Yanditswe: Sunday 04, Apr 2021

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Chelsea FC inyagiwe na West bromo ibitego 5-2,abakinnyi babiri barimo Antonio Rudiger n’umunyezamu wa kabiri Kepa Arrizabalaga barwanye batabarwa na bagenzi babo.

Sponsored Ad

Ibi byababaje cyane umutoza,Thomas Tuchel,bituma yirukana Rudiger mu ikipe nubwo atabonetse ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu banyagiwemo na West Bromo ibitego 5-2.

The Telegraph yatangaje ko iyi ntambara yatangiye ubwo Rudiger yakiniraga nabi Kepa Arrizabalaga.

Uyu munyezamu yarakaye cyane niko guhita afatana mu mashati na Rudiger bagenzi be batabara hataragira icyangirika.

Umutoza Tuchel yirukanye Rudiger mu myitozo mu gihe Kepa we yemerewe gukomeza imyitozo.

Hari amakuru avuga ko Reece James na Cesar Azpilicueta nabo bateranye amagambo hafi yo kurwana nyuma y’aho West Bromo ibanyagiriye mu rugo ibitego 5-2.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko muri Chelsea umwuka ari mubi kandi mu cyumweru gitaha bagiye guhura na FC Porto muri UEFA champions League.

Tuchel yarakaye cyane nyuma yo kunyagirwa niko guhita ahamagara abakinnyi mu myitozo igitaraganya ndetse abagira inama yo kudacika intege.

Yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo dukwiriye kubika imitwe yacu no gutakariza icyizere abakinnyi bacu.

Nyuma y’umukino nibwo tugomba kwegera abakinnyi tukabasaba guhumeka.Iri riraba ijoro ribi kuri buri wese.Nicyo gihe cyo guhangana n’uku gutsindwa twese.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa