skol
Kigali
startimes

Abakinnyi bari birengeje umusifuzi wakuyemo igitego bari bagiye gutsinda [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 February 2021 Yasuwe: 5689

Umusifuzi witwa Oscar Macias Romo yibasiwe cyane n’abakinnyi b’ikipe ya Cruz Azul ubwo yahagararaga nabi mu rubuga rw’amahina bakamushota umupira waganaga mu izamu akawukoraho ukajya hanze.


Mu mukino wo kuri iki cyumweru iyi kipe yakinaga na Toluca kuri stade ya Azteca Stadium mu mujyi wa Mexico,uyu musifuzi yahagaze mu rubuga rw’amahina umukinnyi wa Cruz Azul arekura umuzinga w’ishoti waganaga mu izamu,uyu musifuzi agiye kuwuhunga umukoraho icyashoboraga kuba igitego aragikumira birakaza aba bakinnyi bamwuzuraho bamubwira nabi ariko yemeza ko umupira ugomba guterekwa imbere y’izamu.

Nubwo Cruz Azul yahuye n’uruva gusenya iki gitego cyayo nticyinjire,yabashije gutsinda uyu mukino ibitego 3-2 ibasha kugira intsinzi ya 5 muri shampiyona ya Mexico, Liga MX.

Uyu musifuzi yakuyemo iki gitego ubwo umukinnyi witwa Luis Romo yateraga ishoti rikagarurwa n’umutambiko w’izamu hanyuma usanga mugenzi we witwa Jonathan Rodriguez nawe arekura irindi shoti rikomeye ryaganaga mu izamu,nibwo uyu mupira wakoze ku kaguru k’uyu musifuzi ujya hanze gato y’izamu.

Nyuma y’ibyari bibaye,umusifuzi yahise yemeza gutereka imbere y’izamu nyamara itegeko rivuga ko igihe umusifuzi akoze ku mupira akabuza amahirwe ikipe yari iwufite ahagarika umukino agasubiza umupira abari bawufite bakawutangiza.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa IPRC Huye yifotoje afite umupira wa Basketball aho gufata...

Umukinnyi wa Basketball ukinira IPRC Huye,Rwibutso Nicole yatunguye benshi...
6 March 2021 Yasuwe: 4605 0

Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 bagomba gukina amajonjora ya CAN...

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba...
6 March 2021 Yasuwe: 3587 0

Abayobozi n’abakinnyi ba Musanze FC bakingiwe Covid-19

Kuri uyu munsi wa kabiri wo gukingira COVID-19 mu Rwanda, ku bitaro bikuru...
6 March 2021 Yasuwe: 2765 0

Jurgen Klopp yahaye ubutumwa bukomeye Mohamed Salah wanze kumva amabwiriza...

Ikipe ya Liverpool imaze gutsindirwa mu rugo umukino wa 5 wikurikiranya...
6 March 2021 Yasuwe: 4212 0

U Rwanda rwashyize rwegukana umudali wa Zahabu muri shampiyona nyafurika yo...

Muri Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri,uyu munsi hakinwe gusiganwa...
5 March 2021 Yasuwe: 3885 0

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu atinya ko umwana we yazakora

Kizigenza mu mupira w’amaguru ku isi, Cristiano Ronaldo yabwiye inshuti ye...
5 March 2021 Yasuwe: 4927 0