skol
fortebet

Abakinnyi benshi FC Barcelona yifuza kurekura bayigometseho

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba FC Barcelona barimo Gerard Pique, Luis Suarez, Jordi Alba na Sergio Busquets basabwe kwishakira andi makipe,bavuze ko batiteguye kugenda kuko bahembwa amafaranga menshi batabona indi kipe iyabaha.

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona ishaka kwiyubaka,yafashe umwanzuro wo kurekura bamwe mu bakinnyi batagitanga umusaruro ariko bamwe babyanze bavuga ko nta kipe babona ibahemba umushahara nkuwo bahembwa.

Perezida wa Barca, Josep Maria Bartomeu nawe yanze kuva ku kazi mbere y’uko manda ye irangira ariko arashaka kurekura bamwe mu bakinnyi bakuze batagitanga umusaruro gusa benshi bavuze ko batakwitesha umushahara uri hejuru bahembwaga.

Aba bakinnyi bavuga ko Josep Maria Bartomeu niyemera kuva ku buyobozi nabo bazemera gusesa amasezerano yabo na Barca bakagendera Ubuntu ibintu iyi kipe itakwemera kuko yifuza nibura kubona miliyoni 90 z’amapawundi mu kugurisha abakinnyi.

Abahagarariye aba bakinnyi babwiye iyi kipe ko batiteguye kugenda ku ngufu ahubwo hakwiriye kuba ubwumvikane mu kubarekura cyane ko ngo nta kipe yakwemera kubaha imishahara nk’iyo bahabwaga.

Jordi Alba niwe ugoye cyane kuko afite amasezerano azamugeza 2024 ndetse yinjiza akayabo ka miliyoni 10 z’amayero ku mwaka.

Suarez we arifuza ko ikipe ya FC Barcelona yagura umwaka umwe yari asigaje muri iyi kipe akabona kugenda.

Sergio Busquets nawe ntiyifuza kwirukanwa nabi mu ikipe kuko afite amasezerano azamugeza muri 2023 ndetse akaba ahembwa ibihumbi 170 by’amapawundi ku cyumweru.

Gerard Pique afite amasezerano azamugeza muri 2022.Nawe kimwe na Busquets and Alba ntiyifuza kugenda nabi ariyo mpamvu asaba FC Barcelona kugura amasezerano ye.

Ibibazo by’abakinnyi banga kuva mu ikipe kubera amasezerano biri no muri Real Madrid kuko Gareth Bale na James Rodriguez bavuze ko batava muri iyi kipe kuko nta kipe yabahemba umushahara nk’uwo bahabwaga.

Umukinnyi Philippe Coutinho nawe ari mu gihirahiro kuko ntabwo azi icyo Ronald Koeman amutekerezaho cyane ko we afite amasezerano azamugeza muri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa