skol
fortebet

Abakobwa batumye Greenwood na Foden birukanwa mu ikipe y’Ubwongereza bahishuye byinshi birimo ko bifuzaga gutera akabariro n’abakobwa 4

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Nadia Sif Lindal Gunnarsdottir w’imyaka 20,yahishuye ko ariwe wagiranye ibihe byiza na Mason Greenwood ndetse na Phil Foden ari kumwe na mubyara we witwa Lara Clausen w’imyaka 19 bikabaviramo kwirukanwa mu ikipe y’igihugu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yavuze ko aba bakinnyi bakiri bato bifuzaga kwinjiza muri hoteli ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yari ikambitsemo abakobwa 4 ariko ntibyabashobokera haza 2.

Nubwo abakinnyi bose b’ikipe y’Ubwongereza bari bashyizwe muri hoteli yihariye kugira ngo birinde Covid-19,Foden na Greenwood bo bahisemo kwinjiza abakobwa 2 bo muri Iceland kugira ngo bagirane ibihe byiza ndetse Foden we hari ifoto yagiye hanze yambaye umwenda w’imbere gusa.

Umunyamideli Nadia Sif Lindal Gunnarsdottir yabwiye MailOnline ko yari amaze iminsi aganira ku mbuga nkoranyambaga na rutahizamu wa Manchester United Greenwood w’imyaka 18,hanyuma baza gupanga guhurira muri Hoteli nyuma y’umukino wa UEFA Nations League Ubwongereza bwatsinzemo Iceland igitego 1-0.

Nadia na Lara Clausen bari mu bakobwa 4 baganiriye n’aba basore 2 kugira ngo bahurire muri iyi hoteli batere akabariro gusa aba babiri nibo bashoboye kwinjira.

Aba basore 2 bakiri bato bari bahamagawe bwa mbere mu Bwongereza,bafatanwe aba bakobwa bahita birukanwa mu ikipe y’igihugu ku munsi w’ejo.

Imwe mu mafoto yafashwe,yagaragaje Foden ufite umukunzi bamaranye igihe ndetse banabyaranye umwana,yafotowe yambaye umwenda w’imbere gusa mu cyumba.

Uyu mukobwa yahise ashyira hanze ifoto yandikaho ati “Twishimisha hamwe na Mason Greenwood na Phil Foden.

Aba bakobwa 2 bikodeshereje ibyumba 2 mu igorofa ryo hasi rya hoteli aba bakinnyi b’Ubwongereza barimo bamaramo amasaha menshi ndetse ngo bayivuyemo mbere y’ibyokurya bya mu gitondo.

Nadia yavuze ko bombi batari bavuganye na Foden ariko ngo bagiranye ijoro ryiza uko ari bane.

Abajijwe ibijyanye n’umubano wabo n’aba bakinnyi 2,uyu mukobwa yanze kugira icyo avuga ku gukora urukundo ahubwo yemeza ko ari abasore beza.

Ati “Twahuriye ku mbuga nkoranyambaga.Navuganye na Mason mu minsi mike ishize mbere y’uko aza muri Iceland.Ntabwo bigeze bakodesha ibyumba.Nitwe twabyiyishyuriye ubwacu.”

Aba bakinnyi ngo bakoze ibishoboka byose ngo bahurire n’abakobwa 4 kuri Hoteli ariko ngo haje 2 gusa mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ku munsi w’ejo,Nadia yasabye imbabazi kuba yaragize uruhare mu gutuma aba bakinnyi birukanwa.Ati “Ndumva nshaka kubasaba imbabazi kuko sinifuzaga ko bajya mu mwanya mubi nkuwo barimo.Ntabwo twari tuzi neza ko bari mu kato,iyo tubimenya ntitwari guhura nabo.

Ntabwo twari tuzi Phil uwo ariwe.Nabajije Phil uwo ariwe kuko sinzi iby’umupira w’amaguru kuko sinjya ngureba.Nta nubwo twai tuzi ko Mason akina muri Manchester United.

Ntabwo turavugana nabo kuko bari mu bihe bikomeye ariko twagiranye ijoro ryiza.Twari bane tumara ijoro ryose hamwe turi kumenyana.N’abasore beza.”

Lara yongeyeho ati “Ni bato.Twese turi bato niyo mpamvu twakoze ubugoryi n’amakosa.Badufashe neza n’abasore beza.”

Aba bakinnyi bararanye n’aba bakobwa nyuma yo gukina umukino wabo wa mbere mu Bwongereza gusa bahise birukanwa mu ikipe ndetse bivugwa ko polisi ya Iceland yabaciye buri wese amapawundi arenga 1,300 kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba bakinnyi bombi banditse ubutumwa bwo gusaba imbabazi abafana b’amakipe bakinira,umutoza w’Ubwongereza ndetse n’abatoza babo mu makipe.

Bavuze ko bakoze ikosa rikomeye ryari gushira bagenzi babo bakinana mu kaga bavuga ko bize isomo rikomeye mu buzima bwabo.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa