skol
Kigali
startimes

Abakunzi ba Basketball bipimishije Covid-19 bemerewe kureba amajonjora y’ imikino ya Afrobasket

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 November 2020 Yasuwe: 2815

Minisiteri ya siporo yatangaje ko abakunzi ba Basketball bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 48 bemerewe kureba imikino y’amajonjora ya Afrobasket iri kubera muri Kigali Arena guhera ku wa Gatatu.


Mu ijoro ryakeye, Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko “Amatike yo kwinjira muri iyi mikino azajya agurirwa ku rubuga rwa internet rwa pmg.rw cyangwa kuri *730# ku bakoresha telefoni zisanzwe.

Mu rwego rwo kwirinda, ni ngombwa kwipimisha icyorezo cya COVID-19 mbere yo kugura itike. Abantu bose bagura amatike basabwa kuba bafite kode y’icyemezo kigaragaza ko batarwaye COVID-19 ku bipimo bafashwe hagati y’amasaha 24 na 48 mbere yo gukura itike.”

Rikomeza rivuga ko uretse kugaragaza kode y’icyemezo cy’uko umuntu wifuza gukurikira iyi mikino yapimwe COVID-19, azaba asabwa kandi kwishyura 5000 Frw kuri buri mukino uretse ku bantu 50 bazajya bagura mbere, bo bazajya bahabwa amatike y’ubuntu.

Abaguze amatike bazajya bahabwa ubutumwa bugufi bugaragaza ko bemerewe ndetse n’ubutumwa bwa e-mail bukubiyemo ibirebana n’itike baguze, bakazajya babwerekana kuri Kigali Arena.

Mu gihe Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, Minisiteri ya Siporo ntiyigeze itangaza umubare ntarengwa w’abemerewe kugura itike, gusa yavuze ko “Amatike azagurishwa abaze kubera ingamba zo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda COVID-19.”

Iyi mikino yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi, izasozwa ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo, aho yahuje ibihugu 12 birimo n’u Rwanda.

Mu mukino waraye ubaye, Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda D yatsinzwe na Mali amanota 70-64 ndetse mu mukino ukurikira izahura na Nigeria yo yatsinze Sudani y’Epfo amanota 76-56.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batunguye isi yose kubera akayabo banze...

Abakinnyi ba mbere ku isi mu myaka irenga 10 ishize aribo Cristiano Ronaldo...
23 January 2021 Yasuwe: 5422 0

Mashami Vincent yahishuye icyo agiye gukora kugira ngo azatsinde Togo...

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent,yavuze ko nyuma yo...
23 January 2021 Yasuwe: 5369 0

Umunyamideli w’uburanga wakundanye na Rutahizamu wanyuze muri Chelsea...

Umunyamideli witwa Manuela Ferrera yahishuye umubano we na rutahizamu...
23 January 2021 Yasuwe: 5463 0

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya mu gihugu cya Macedonia

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi,Rwatubyaye Abdul,wakinaga muri Amerika mu...
23 January 2021 Yasuwe: 3776 0

Togo yagaragaje ko ari ikipe ikanganye mu itsinda ihuriyemo n’u...

Ikipe ya Togo iri mu itsinda C rya CHAN 2020 hamwe n’u Rwanda,Uganda na...
23 January 2021 Yasuwe: 4051 0

Amavubi yakuye inota ry’ingenzi cyane ku gihugu cya Maroc muri CHAN...

Ikipe y’igihugu “Amavubi”iri mu mikino ya CHAN 2020 yanganyije na Maroc 0-0...
22 January 2021 Yasuwe: 4527 0