skol
fortebet

Abandi bantu 3 bakize Coronavirus mu Rwanda haboneka undi umwe wanduye

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2020,mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura iyi ndwara baba 154. Muri aba abamaze gukira babaye 87 kuko uyu munsi hakize abantu 3 biyongera kuri 84. Ubu abakirwaye ni 67.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 1,343 byafashwe ku bakekwaho Coronavirus mu Rwanda, habonetse umurwayi 1 mu gihe abanduye babaye abanduye iki cyorezo ari 154 (harimo abakize 87) Abakirwaye ni 67.
Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Kuwa 14 Werurwe 2020 nibwo Coronavirus yageze mu Rwanda isanganwe umuhinde wayikuye iwabo.

Kuwa 21 Leta y’u Rwanda yasabye abantu bose kuguma mu rugo uretse aabashaka n’abacuruza serivisi zibanze nk’imiti n’ibiribwa.

Uku guhagarika ubucuruzi butandukanye n’ibindi bikorwa bitandukanye nk’ubukerarugendo,gutwara abantu n’ibintu butandukanye, byatumye benshi bahura n’igihombo gikomeye.

Mu rwego rwo gufasha abasora bahungabanyijwe na Coronavirus,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata kizaba kimaze gusubiza miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bigo bito n’ibiciriritse mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ingaruka za coronavirus.

Kuri uyu wa Gatatu Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minicom yashyize hanze itangazo rikubiyemo ingamba zihuse zafashwe na Guverinoma mu gushyigikira ubucuruzi.

Muri izo ngamba harimo ko binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, hagomba gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro ku bigo bito n’ibiciriritse mu gihe cyagenwe, kugira ngo ubucuruzi burusheho gutera imbere.

Umuyobozi ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Aimable Kayigi yavuze ko kugeza ubu hamaze gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro ungana na miliyari 9.5 Frw, kandi ko iki cyumweru kizashira hasubijwe ungana na miliyari 13 Frw.

Ati “Icyo dusabwa nka RRA na Minisiteri y’imari, ni ukwihutisha kugaruza TVA kugira ngo uwo twari dufite kugaruza mu mwanya wo gutegereza igihe kinini, tube twayamusubiza ayashore mu bikorwa bye by’ubucuruzi bityo mu mwanya wo kuba yajya gufata inguzanyo ngo ayijyane mu bucuruzi cyangwa hari ibintu yasabwaga kwishyura, ashobore ibyongibyo kuba yabikora akoresheje ya mafaranga ya TVA yagarujwe. Ni cyo twasabwe gukora ari nacyo turimo kugerageza kubahiriza".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa