skol
fortebet

Abantu 06 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe abandi 24 bayikize

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, abantu 06 basanzwemo COVID-19 mu gihe abandi 24 bayikize mu bipimo 1,282 byafashwe.Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo wabaye 5,066.

Sponsored Ad

Abasanzwemo Coronavirus uyu munsi babonetse I Kigali:5 na Nyagatare:1.Umubare w’abamaze gukira bose hamwe ni 4,830.Abakirwaye ni 202 mu gihe abamaze gupfa bose ari 34.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Urugaga rw’Abavoka rwatangaje ko mu gihe cy’amezi atandatu gusa mu bana 1200 bari muri gereza 422 babashije gufungurwa bakurikiranwa bari hanze naho 295 bagizwe abere, muri iki gihe cya COVID-19.

Iyi mibare yatangajwe kuri iki Cyumweru, mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cya Televiziyo y’u Rwanda, cyavugaga ku byakozwe mu nzego z’ubutabera mu gihe igihugu cyari gihanganye na COVID-19.

Cyatumiwemo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Mugabe Victor; Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Legal Aid Forum (LAF), Me Kananga Andrews n’Umusesenguzi w’Ubutabera bwegerejwe Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Mupenzi Narcisse.

Iki kiganiro cyibanze ku kunganira abantu mu nkiko mu gihe cya COVID-19, hitegurwa Ukwezi kwahariwe Ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Mugabe Victor, yatangaje ko kubufatanye n’izindi nzego abantu b’ingeri zitandukanye bagiye bafashwa aho by’umwihariko hibanzwe ku guha ubutabera abana.

Yagize ati “Nk’ubu ngubu twari dufite igice cy’abana bunganirwa mu manza nshinjwabyaha, nta mwana utarunganiwe. Nta mwana utarasuwe, nta mwana utarakorewe ibishoboka byose. Ku bwitange bw’Urugaga rw’Abavoka haba mu mikoro, kuko ubutabera bw’abana bwo bwagombaga gutangwa. Wenda mu mezi atandatu sinavuga ko habuze gufashwa abana barenga 1200, wajya kureba muri abo abarenga 422 barafunguwe bakurikiranwa bari hanze, 295 bagirwa abere.”

Mugabe yavuze ko ibyo byose byaturutse ku buryo bwagiye bushyirwaho nko kuburanisha imanza binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu rugendo rw’igihugu ruganisha ku gutanga serivisi nyinshi hifashishijwe ikoranabuhanga, urwego rw’ubucamanza ntirwasigaye inyuma. Magingo aya, umuntu ashobora gutanga ikirego cye anyuze muri ‘system’, bitabaye ngombwa ko yigerera ku rukiko.

Yakomoje no ku yindi mibare y’ibyagiye bikorwa muri iki gihe cya COVID-19, yavuze ko iburanishwa ryo mu rukiko rw’ubujurire ryabaye rihagaze muri Mata na Gicurasi mu mezi icyenda hamaze gufashwa abarenga 100.

Yavuze ko hari abantu bagize ingorane zo kuburana hifashishijwe amashusho mu nkiko zibanze baratsirwa, mu bujurire ku ubufatanye n’urugaga rw’abavuka n’urukiko rw’ikirenga bashakiwe abavoka. Aho mu manza 60 zafashwe, mu bujurire 43 zabashije gukemuka abatu bagirwa abere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa