skol
fortebet

Abanya Algeria 282 bafunzwe bazira kwitwara nabi mu birori byo kwishimira kugera ku mukino wa nyuma wa AFCON 2019

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu 282 bafunzwe nyuma y’umukino Algérie yatsinzemo Nigeria ibitego 2-1 igakatisha itike yo kujya kugera mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri.

Sponsored Ad

Intsinzi Algérie yabonye kuri Nigeria mu mukino wa ½ yatumye, Abanya-Algeria baba mu Bufaransa bagaragaza ibyishimo byari bivanzemo n’urugomo byatumye abagera ku 282 bafungwa mu mukwabo wakozwe mu gihugu hose mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Ibi bikorwa byari byiganje cyane mu mijyi nka Paris, Marseille na Lyon. Abantu 50 bafatiwe mu Mujyi wa Paris nyuma yo gukimbirana hagati y’abafana na Polisi mu mihanda ya Champs-Élysées.

Polisi yo mu Mujyi wa Paris yatangaje ko abantu barenga 200 bafashwe kubera gutwara nabi.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Christophe Castaner, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 yashimiye polisi n’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro uburyo bitwaye mu guhagarika urugomo rw’abafana , anabashimira ubunyamwuga babikoranye.

Mu batawe muri yombi, abagera kuri 249 bari bakiri mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa Mbere.

Ku wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 ubwo Algeria yakuragamo Côte D’Ivoire muri ¼ kuri za penaliti, hari umufana w’Umunya- Algérie wishimye cyane atwaye imodoka ahitana umubyeyi, umwana we arangirika bikabije mu Mujyi wa Montpellier.

Umujyi wa Paris a na Marseille ni imwe mu ituwe n’abantu benshi bakomoka muri Algérie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa