Kigali
startimes

Abanya-Iranikazi nyuma y’imyaka 40 barakumiriwe kureba imikino y’amakipe y’abagabo bongeye kurebera ruhago muri Stade ku bwinshi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 October 2019 Yasuwe: 1276

Kuri uyu wa kane ibihumbi by’abagore bo muri Iran bongeye kugaragara muri Stade, nyuma y’imyaka 40 baraciwe ku mastade.



Abanya-Iranikazi bari barakumiriwe kujya kureba imikino y’amakipe y’abagabo nyuma y’impinduramatwara ya islam yo mu 1979.

Iyi mpinduka yakurikiwe n’urupfu rw’umugore wahisemo kwitwika ari muzima, nyuma yo gutabwa muri yombi agerageza kujya kureba umupira w’amaguru kuri Stade.

Ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo umugore witwa Sahar Khodayari wamenyekanye nka “Blue girl” yitwikiraga hanze y’urukiko, ubwo yari yagiye kuburana nyuma yo gufatwa yagiye gushyigikira ikipe yakundaga.

Ni urupfu rwakurikiwe n’igitutu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yashyize ku bategetsi ba Iran isaba ko abagore bakomorerwa na bo bakajya bihera ijisho umupira w’amaguru, kandi ntibibe ku mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi gusa ahubwo bikaba ku mikino yose.

Umuryango utegamiye kuri leta Amnesty International unaharanira uburenganzira bwa muntu, wagaragaje ko kuba Abanya-Iranikazi batemererwa kujya kuri Stade ari akarengane gakomeye, usaba ko barenganurwa.

Uyu munsi abagore bo muri Iran 3,500 barebye umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi Iran yatsinzemo Cambodia ibitego 14-0, mu mukino wabereye muri Stade ya Azadi. Byari ibyishimo bikomeye kuri bo nk’uko amafoto atandukanye abigaragaza.

Cyakora cyo ubwo Iran yakinaga na Espagne mu mukino w’igikombe cy’isi cyo muri 2018, abagore bari bemerewe kujya kureba uyu mukino watambutswaga kuri Televiziyo, gusa kuri uyu wa kane ni bwo bemerewe burundu kureba umukino uri kuba imbonankubone.

Mu mwaka ushize mu gihugu cya Arabie Saoudite na ho ni bwo abagore bemerewe kujya kureba umupira kuri Stade, nyuma y’igihe kirekire barahejwe kubera amahame y’idini rya Islam.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Usanga Abaslamu baheza ABAGORE mu bintu byinshi.Urugero,ntabwo bajyana guhamba umuntu ku irimbi.Ndetse no mu musigiti ntabwo bicarana.Tuge tumenya ko abagore bashoboye.Urugero,abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

    October 2019

Inzindi nkuru

March Generation Fan club yacitsemo ibice biyiviramo kuva ku rutonde rwa...

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya March Generation risanzwe ritanga...
11 July 2020 Yasuwe: 1140 0

Uwahoze ari umuganga wa Liverpool yavuze ukuntu Steven Gerrard yakomeretse...

Uwahoze ari umuganga wa Liverpool witwa Andrew Massey yavuze ko mu mikino...
11 July 2020 Yasuwe: 863 0

Real Madrid ikomeje gusatira igikombe cya shampiyona idaheruka

Real Madrid ubu birayisaba gutsinda imikino ibiri ngo yegukane igikombe cya...
11 July 2020 Yasuwe: 1586 0

Bola Lobota Emmanuel azakinira ikipe ya Rayon Sports umwaka...

Umukinnyi Bola Lobota waherukaga gusinyira ikipe ya Gasogi United,biravugwa...
10 July 2020 Yasuwe: 4220 1

Cristiano Ronaldo ashobora guhura na Real Madrid muri 1/4 cya UEFA...

Uyu munsi habaye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yarangiye amakipe...
10 July 2020 Yasuwe: 1665 0

Munyakazi Sadate yasubije KNC wareze Rayon Sports muri FERWAFA kubera...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yibukije Gasogi United ko...
10 July 2020 Yasuwe: 2862 0