skol
fortebet

Abanyamahanga bakinira Mukura VS baravuga ko bagiye kwicwa n’inzara kubera kumara amezi 7 badahembwa

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu gahinda ko kuba bamaze amezi 7 badahembwa aho bamwe biganjemo abanyamahanga bavuga ko inzara igiye kubatsinda I Huye bityo bagiye kwitabaza ibihugu byabo bakishyurizwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro aba bakinnyi bagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru,abanyamahanga bakinira Mukura VS bavuze ko ubuzima bwabo buri mu mazi abira kubera inzara y’igikatu bafite iri guterwa n’uko iyi kipe iheruka kubahemba mu Ukwakira 2019 nubwo ngo hari ubufasha bw’ibyo kurya babagenera.

Rutahizamu Nwosu Samuel Chikwudi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yabwiye ISIMBI ko bamaze amezi 7 batazi ikitwa umushahara, ibintu avuga ko atari yiteguye ko Mukura VS yabakorera.

Yagize ati“Amezi abaye 7 tutishyurwa imishahara yacu. Turi mu nzu, yo ni Mukura VS igomba kuyishyura tuba hamwe turi 3, mu byumweru 2 bishize ushinzwe umutungo yatuzaniye umuceri, kawunga ndamubaza nti “ese amafaranga yacu bite? Ko muduha ibi gusa kandi dukeneye kugira ibindi tugura byo kubyunganira? nta gisubizo nahawe. Uribaza kumara amezi 7 udahembwa? Twarasakuje ariko nta n’umwe utwumva.

“Ntabwo twishimye, aka niko kazi kadutunze, kumara amezi 7 nta mushahara ntabwo ari byo, iwacu si ino, ndi uwo muri Nigeria, mfite umuryango ngomba kwitaho, ibi si byo twari twiteze, si byo twasinye mu masezerano yacu.”

Akomeza avuga ko bitabaje abayobozi bose b’ikipe bakabatera utwatsi, igikurikiyeho akaba ari ukwandikira federasiyo yabo ikaba yabafasha kwishyuza amafaranga.

Ati“Naririye perezida ntiyanyumva, ndirira umunyamabanga w’ikipe ntiyanyumva, ubwanjye nahamagaye meya(meya w’akarere ka Huye), ambwira ko ngomba kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe yanjye. Namaze gufata icyemezo ko ngiye kumenyesha federasiyo y’iwacu muri Nigeria uko tubayeho ibe yadufasha, ibimenyeshe federasiyo y’inaha barebe uko batwishyuriza amafaranga, ibi ntaho byabaye mu mupira w’amaguru.”

Lucky Emmanuel na we ukinira iyi kipe nawe ukomoka muri Nigeria, avuga ko uretse umushahara hari n’abatarishyurwa amafaranga baguzwe.

Yagize ati“uretse umushahara hari n’abatarabonye amafaranga yose baguzwe, nkanjye bamfitiye miliyoni ku mafaranga naguzwe ntabonye kandi nagombaga kubona.”

Olih Jacques ukomoka muri Cameroun, Lucky Emmanuel na Samuel Chikwudi bo muri Nigeria ni bo banyamahanga baba i Huye ndetse bakaba baba mu nzu imwe.

Si aba bakinnyi gusa n’abanyarwanda bayikinira basa n’abamaze kwihanagura bavuga ko batakibonye amafaranga yabo.

Baherutse gutumira ku rubuga rwa WhatsApp bahuriraho,Umunyamabanga w’iyi kipe, Siboyintore Theodate ababwira ko bakomeza kwihangana kuko ikibazo cyabo kirimo gukurikiranwa, gusa ntiyababwiye igihe amafaranga ya bo azabonekera.

Yagize ati“ Ibibazo byose mufite birumvikana rwose. Kandi rwose turimo turashakisha uburyo ibibazo byose dufite twabisohokamo neza.”

Ubuyobozi bwa Mukura VS ntacyo bwavuze kuri iki kibazo kimaze igihe kinini kivugwa mu binyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa