skol
fortebet

Abanyamakuru 4 b’imikino bari bamenyerewe kuri Radio/TV10 bamaze gusezera

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere 08 Kamena 2020 nibwo Radio/TV10 yatangaje ko yazanye amaraso mashya mu banyamakuru bayo b’imikino, hiyongeramo Sam Karenzi na Nsabimana Eric.

Sponsored Ad

Ni inkuru yaje nyuma y’uko hari hamaze iminsi ahari amakuru avugwa ko bamwe mu banyamakuru b’iki kigo bashobora kugisezera bakerekeza ahandi, none abanyamakuru bane b’imikino bari bamenyerewe kuri Radio/TV10 barimo Imfurayacu Jean Luc, Uwihanganye Fuadi, Nsengiyumva Siddick na Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ bamaze gusezera.

Nkuko bigaragara ku ifoto iri hejuru, uhereye ibumoso ni: Nsengiyumva Siddick, Uwihanganye Fuadi, Imfurayacu Jean Luc na Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’, bose bamaze gusezera kuri Radio/TV 10.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko kuva mu kwezi gushize byari bizwi ko bose bazagenda ndetse tariki ya 1 Kamena nibwo bandikiye ubuyobozi bw’ikigo basaba gutandukana nk’uko amategeko abivuga ko “mu gihe umukozi yifuza kujya ahandi, abimenyesha mbere y’iminsi 15.” Abinyujije kuri Twitter, Hagenimana Benjamin yagize ati:

Nyuma y’imyaka ine ndashimira byimazeyo ubuyobozi bwa Radio/TV10, mwampaye amahirwe yo gukoresha impano yanjye no kugaragara kurushaho. Mu minsi mike iri imbere turahurira mu kindi gitangazamakuru cy’imikino. Imana irinde Abanyarwanda indwara n’ibyorezo. Twahisemo imikino.

Uwihanganye Fuadi na we yemeje ko yamaze gutandukana n’iki kigo ndetse ubwo Premier League izaba isubukuwe mu cyumweru gitaha, tariki ya 17 Kamena, bazayogereza ahandi. Ati:

Imyaka itari mike kuri Radio/TV10 ubu ni ugukomereza ahandi, mfashe umwanya w’amagambo make cyane ngo nshimire byimazeyo Radio/TV10 n’abayobozi bayo mwarakoze cyane. Premier League turayikorera ahandi igarutse.

Bivugwa ko aba bagabo bose bagiye kwiyunga ku bo bahoze bakorana, Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) na David Bayingana, kuri radiyo nshya izajya ikora ibiganiro bya siporo gusa.

Ibitekerezo

  • Yoo bitababaje nukuri aba nibo babtumye tumenyane tiv10 Umva Icyo kinyamakuru kirahombye nkuko real Madrid yahombye ciristiano Icyakora turabashimira ubumwe bwanyu kuba mugendeye icyarimwe mukanya abandi kandi namwe bivuga ubumwe bwanyu tuzabasangayo ngendabakunda muzagire umugisha n’ ihirwe aho mugihe mwamfura Mwe.

    Simbabeshye,aba bagabo aho bagiye,yaba mu mazi,mu kirere,cg se he he,,,tuzabasangayo kbsa..no one like them...ahubwo bagirevuba na bwangu,badutindiye....

    Mutebuke,mutebuke ,mbega mbega ....aba bagabo ,mbemera kubi.....

    01 mufite impano kabisa.

    UKUNTU TUBAKUNDA CYANE, AHUBWO BATURANGIRE AHO BAGIYE TUHABASANGE.

    turi kumwe aho bazajya tuzahajyaaa
    imikino niyo mahitamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa