skol
fortebet

Abanyarwanda bakina muri Kenya bashobora kugaruka mu Rwanda igitaraganya kubera ubukene buri mu makipe yabo

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

Ubukene buravuza ubuhuha muri amwe mu makipe akina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya kubera ahanini ihagarikwa rya kompanyi icuruza imikino y’amahirwe,Sportpesa,ariyo mpamvu bamwe mu banyarwanda bayakinamo bashobora kugaruka mu rugo igitaraganya.

Sponsored Ad

Abanyarwanda bakina muri AFC Leopards barimo Kayumba Soter na Habamahoro Vincent bakinira AFC Leopards ntibaheruka guhemba kubera ko iyi kipe yabo nayo yafashwaga na Sportpesa yahagaritswe.

Nkuko umwe mu bakinnyi w’umunyarwanda yabitangarije ikinyamakuru Funclub dukesha iyi nkuru,aba bakinnyi bari gupanga kugarukamu Rwanda cyangwa gushaka ahandi bakwerekeza kubera ko bamaze igihe kinini badahembwa.

Yagize ati “Nkanjye mu kipe yanjye tumaze amezi abiri tutazi uko umushahara usa, ibyo byose ni ingaruka zo gutandukana na SportPesa kuko siko byahoze. Bikomeje gutya, njye sinahakina retour kuko umuntu aba afite inshingano nyinshi agomba gukemura.”

Mu gihugu cya Kenya hakina abanyarwanda 5 barimo Kayumba Soter na Habamoro Vincent bakinira AFC Leopards, Sibomana Abouba wagiye muri Wazito FC, Mugabo Gabriel ukinira KCB, na Mvuyekure Emery ukinira Tusker FC.Umutoza Casa Mbungo Andre nawe atoza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.

Kuwa 09 Kanama 2019 nibwo SportPesa yahagaritse burundu gutera inkunga shampiyona ya Kenya yashoyemo miliyoni 450 z’amashilingi ya Kenya mu myaka 4 n’igice ndetse ihagarika inkunga ya miliyoni 120 z’amashilingi yahaga Gor Mahia na AFC Leopards buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa