skol
fortebet

Abashaka kweguza Munyakazi Sadate bamaganwe n’amahuriro y’abafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 14, Jun 2020

Sponsored Ad

Abagize Komite ngenzuzi y’ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports bandikiye komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports bayimenyesha ko abayobozi b’ihuriro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports [Fan Base] bari kwiha badafite harimo nko kweguza Komite nyobozi y’umuryango ndetse no gusinyisha abantu.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize umuyobozi wa Fan Base,Bwana Runigababisha Mike n’umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports,Muhawenimana Claude batangaje ko bari muri gahunda yo kweguza Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate.

Aba bagabo bavuze ko bashaka kweguza Munyakazi Sadate mu rwego rwo gushaka uko hakemuka ibibazo Rayon Sports ifite muri iyi minsi.

Mu nama ya Komite ngenzuzi y’ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020 hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19,abayobozi bayo bemeje ko mu bafana harimo ibibazo byo kudakorera hamwe.

Ikindi ni uko abakozi bashinzwe guhuza ibikorwa by’ihuriro rya za Fan clubs bari kwitwara nk’abayobozi baryo. Iyi komite kandi ngo yagiriye inama abakozi b’ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports yo kutagira imyanzuro ifatwa itabanje kuganirwaho , ariko ngo babirengaho barabikora.

Ikibazo kindi babonye ngo ni uko abakozi b’ihuriro rya za Fan clubs bari gusinyisha abantu ngo batumize inteko rusange kandi ngo batabifiye uburenganzira. Iki kinajyana no kuba ngo biha ububasha bwo kweguza komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports kandi nabyo ngo nta bubasha babifitiye.

Ishingiye kuri ibi bibazo yagaragaje, Komite ngenzuzi y’ihuriro rya za Fan clubs yasabye ubuyobozi kubisuzuma ngo kuko ngo biri kugira ingaruka ku ikipe n’abakunzi b’umuryango wa Rayon Sports. Gukemuka kwabyo ngo byagarura umwuka mwiza mu bakunzi ba Rayon Sports.

Inama ya Komite ngenzuzi ya za Fan clubs za Rayon Sports ije ikurikira iya Fan Clubs 28 muri 32 yemewe kugeza uyu munsi muri Rayon Sports yamaganye ko yasinye ubusabe bwo gukuraho umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.

Bamwe mu bayobora izi Fan clubs bikomye ubuyobozi bw’ihuriro ryabo ko bari gushaka gucamo ibice abafana bitwaje icyo bo bise inyungu zabo bwite.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandamagazine.com avuga ko bamwe mu bayobozi ba za Fan Clubs za Rayon Sports zanze gusinya, avuga ko hari abari guhamagarwa ngo basinye, babyanga ngo bakemerwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ngo bitewe n’uyobora iyo Fan Club.

Runigababisha Mike ukuriye Fan Base yabyamaganiye kure ngo ni ibinyoma bidafite ishingiro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, abadashyigikiye Sadate bari batangaje ko bamaze kubona ababasinyira bagera kuri 28.

Icyakora hari ama fan Clubs 28 muri 32 yemewe yamaze kwitandukanya n’iki gikorwa bituma ibyatangajwe n’abamagana Sadate biba ibinyoma.

Urutonde rwa za Fan Clubs zitandukanyije n’abari kweguza Munyakazi Sadate

1. Ururembo / Diaspora fan club
2. Rayon Sports Super Fans
3. Ijwi ry’aba Rayon fan
4. Gisaka Fan Club
5. Gikundiro iwacu Nyamagabe
6. Winning Team fan club
7. Kinyaga Fan Club
8. The Bleu Sky fan Club
9. New Vision Fan Club
10. Isibo fan Club
11. Lucky Jersey Fan Club
12. Intwari Fan Club
13. Ubumwe bw’abarayon fan club
14. Ruhango Fan Club
15. Isaro Fan Club
16. Gikundiro senior fan Club
17. Friends Fan Club
18. Smart blue fan Club
19. Trust supporters fan club
20. Thé vert fan Club
21. Gikundiro forever
22. DYNA fan club
23. TBW Fan club
24. Ijwi ry’Aba Rayon Senior
25. Gikundiro Lovers fan Club
26. The Bleu familly fan club
27. Rubavu fan club
28. Bugarama / Rusizi fan club


Ibitekerezo

  • Arko uyumugabo igihe bahereye bamurwanya ubu koko batuje ntagihe icyinyoma cyizatsinda ukuri nkaho bafatanyije kubaka ibitagenda ahubwo bashishikajwe nokwegura Sadate ibyabo twarabimenye

    Njyewe rwose akavuyo ko muri Rayon katumye ndeka ikitwa gufana. Ari ibishoboka yaseswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa