skol
fortebet

Abayobozi,abatoza,abakinnyi na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahuriye mu birori byo kwizihiza Umuganura banahigira kwitwara neza mu marushanwa ari imbere

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryakeye, abayobozi, abatoza, abakinnyi na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahuriye mu birori byo kwizihiza Umuganura mu rwego rwo kwishimira ibyiza iyi kipe yagezeho no gutekerereza hamwe uko umwaka w’imikino wegereje na wo wazagenda neza.

Sponsored Ad

Ni ibirori byaranzwe n’urusobe rw’ibikorwa bitandukanye. Ni ibirori kandi byari byanatumiwemo abakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize batakiyirangwamo, cyakora cyo bose si ko babyitabiriye.

Muri uyu muhango, habayeho igikorwa cy’umusangiro hagati y’abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana; hanerekanwa abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi.

Ni ibirori kandi byaranzwe no guha ijambo abantu batandukanye, bose bavuga akabari ku mutima.

Nk’Umuzamu Kimenyi Yves wageze muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa muri APR FC, asanga ubu ari Umurayon w’ukuri dore ko iyi kipe y’ubururu n’umweru yanakinnyemo se umubyara.

Ati ”Nishimiye gutangirira umwaka w’imikino aha. Ni ikipe nakunze kuva nkiri umwana kuko nyifitemo amateka akomeye cyane ko data yayikiniye mu myaka nka 25 ishize. Byarashobokaga ko nari kuyizamo mbere kuko hari ibiganiro byahoragaho hagati yanjye n’abayiyoboraga ariko simpirwe gusa ubu nishimiye ko ubu byakunze.’’

Mugenzi we Rugwiro Herve we yakomoje ku rugamba rutegereje Rayon Sports mu minsi iri imbere, avuga ko n’ubwo Al Hilal bazahurira mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league ikomeye ari ikipe ikomeye biteguye kuyisezerera.

Ati” Ni byo Al-Hilal irakomeye, ifite amateka koko, ariko sinzi niba nabyita intangiriro ariko aho nahereye mbona Rayon Sports, hari urwego imaze kugeraho. Buri kipe yo hanze igiye guhura na yo, biyisaba kwitegura. Umukino uzaba ukomeye, ariko ndumva ari twe dufite amahirwe".

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, Perezida wayo Munyakazi Sadate yashimiye komite icyuye igihe n’abakinnyi bagiye uburyo bafashije ikipe kwegukana igikombe, anasaba abari mu ikipe gukomeza kwitanga kuko hari akazi gakomeye kabategereje.

Perezida Munyakazi kandi yanavuze ko Rayon Sports kuri ubu ifite abakinnyi beza, gusa yemeza ko ari akazi k’abatoza kugira ngo bazabashe kubabyazamo umusaruro.

Ati”Ubu noneho dufite abakinnyi beza bo ku rwego rw’igihugu. Umutoza nshuti yanjye, ndakwinginze ita kuri iyi kipe neza, iyi niyo Rayon Sports ifite abakinnyi beza mu z namenye zose, ni akazi kawe ndabizi ko katanoroshye.”

Rayon Sports iratangira umwaka w’imikino wa 2019/2020 muri uku kwezi icakirana na Al Hilal mu ijonjora rya CAF Champions league, mbere yo gutangira urugamba rwa shampiyona iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Ibitekerezo

  • Reonsport.izabikora!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa