skol
fortebet

Adil Mohamed yanenze Abanyarwanda bibasiye cyane APR FC nyuma yo gusezererwa na Gor Mahia

Yanditswe: Saturday 12, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed yatangaje ko ashimira cyane ubuyobozi bwe n’abakinnyi atoza batemeye gucibwa intege n’amagambo ya bamwe mu Banyarwanda banenze bikabije ikipe ya APR FC ubwo yari imaze gusezererwa na Gor Mahia muri CAF Champions League.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu,nibwo APR FC yakinnye umukino wayo wa mbere muri shampiyona ya 2020/2021 aho yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0,byatumye umutoza Adil Mohamed yibutsa bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bibasiye abakinnyi ba APR FC nyuma yo gusezererwa na Gor Mahia mu mikino ya CAF Champions League.

Adil yabwiye urubuga rwa APR FC ati “Ndabanza gushimira abakinnyi bakoze akazi neza, umuryango mugari wa APR FC ndetse n’abayobozi bacu, ni abantu bahora inyuma yacu ni abantu badufashje nyuma y’ibyabaye muri Kenya buri gihe ndabivuga ni iby’agaciro gukorana n’abayobozi bo kuri uru rwego.

Nk’uko mwabibonye uyu munsi twungukiye mu mukino wa Nairobi, abakinnyi bari bakomeye haba mu g kibuga hamwe n’uwo bari bahanganye ufite izina riremereye mu Rwanda, basubije neza ku mukino wa mbere, ni ikiranga abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, ni ibiranga ikipe nkuru, ni ibiranga umuryango ushikamye. Rwose twahabaye ku gihe kandi dutahukana amanota atatu y’ingenzi cyane gusa ndizera neza ko imbere tuzakora ibirenze ibi.

Ndashimira cyane abakinnyi ukuntu bagarukanye intsinzi nyuma ya byinshi byavuzwe banengwa sinzi uko nabyita ahari nk’icyaha bakoze, ariko abanyarwanda bagakwiye guterwa ishema n’iyi kipe. Reka mbaze ikibazo, iyo iza kuba indi kipe itari APR FC mwabonye ibyo bakoze bakina n’ikipe imeze kuriya, abakinnyi ni indwanyi bitaba ku gihe, baba bahari ku isaha, baba bari ku butumwa.

Tuzi neza irushanwa, tuzi urwego rwo hejuru ririho, mu gihe cyo guca intege mukwiye kubajya inyuma, aha ni ahazaza h’u Rwanda, ni abakinnyi beza cyane bakoze akazi uko kagombaga gukorwa no muri Kenya bakoze ibirenze ibishoboka.”

Adil wahawe icyizere cyo gukomeza gutoza APR FC nubwo atageze ku ntego yihaye yo kuyigeza mu matsinda,yavuze ko Abanyarwanda badakwiriye kugira imyumvire nk’iyi yo guca intege ahubwo bakwiriye kuba inyuma y’abakinnyi babo bakabashyigikira.

APR FC yagombaga kwerekeza mu karere ka Nyagatare gukina na Sunrise FC umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona tariki ya 14 Ukuboza 2020 ariko shampiyona yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo kubera icyorezo cya Covid-19 kiri kugenda cyiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa